Nyuma y’uko abategetsi b’u Rwanda beretse abanyamakuru Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Major Sankara’, ishyaka rifite umutwe witwara gisirikare yari abereye umuvugizi ryatangaje ko rikemanga uyu muhango.
Mu itangazo ryasohowe n’iri shyaka kuri iki cyumweru, MRCD ivuga ko yakurikiranye iki gikorwa cyabaye kuwa gatanu ariko ikaba ‘ikemanga bikomeye uko uwo muhango wagenze’.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina uyobora ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Rivuga riti: “Sankara yarerekanywe nk’umutumba w’insina afatiriwe n’ingufu nyinshi ku buryo atashoboye no kubumbura umunwa ngo asuhuze abari aho, kandi ijambo rye ari ryo ryonyine ryashoboraga kwerekana ko akiri muzima mu mutwe no ku mubiri”.
Ishyaka MRCD ni naryo ryatangaje ko Sankara yasimbujwe Capitaine Herman Nsengimana ku buvugizi bw’umutwe wa FLN uvuga ko urwanira mu ishyamba rya Nyungwe mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
MRCD ivuga ko itegeko ry’iterabwoba ryatowe nyuma y’aho FLN itangiriye urugamba – ari naryo rizagenderwaho haburanishwa Maj Sankara – “ryatorewe kuyirwanya no gusiga icyasha umunyarwanda wese wazarwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame”.
Kuwa gatanu ushize, umuvugizi w’ubugenzacyaha bw’u Rwanda yatangaje ko Sankara aregwa ibyaha by’iterabwoba ku nyungu za politiki, irema ry’umutwe w’ingabo zitemewe, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba n’ibindi.
Ibi ngo bigendanye n’ibyo yatangaje mu bihe bishize yigamba ibitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda atangaza ko uyu mutwe uri mu ntambara n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
MRCD ivuga ko yakiriye neza Moïse Nkundabarashi umwunganizi wa ‘Maj Sankara’ mu mategeko, gusa ko uyu yinubiye ko nta bwigenge buhagije afite muri iyi dosiye.
Itangazo rya MRCD risaba Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda kwemera ko Sankara asuzumwa n’umuganga wigenga, guhagarika iyicarubozo kuri we no kwemerera inshuti n’imiryango irengera ikiremwa muntu kumugeraho.