Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Leta ya Paul Kagame yiyambitse ubusa kera imaze gufata Sankara

Abantu 2 bamaze gutera agashinge mubwonko bwa Paul Kagame!!!!! Iyo wigize ikigirwamana Imana iragusuzuguza cyane kandi ikaguteza abo utatekerezaga urugero nabaha nurwa Farawo wari umwami wa Misili yateshejwe agaciro na Mussa warerewe munzu ye!!

Ndabarahiye kuri bamwe mwigize ngo murashimisha Paul Kagame mukivuga imyato ngo mwafashe Nsabimana Sankara!! Kumufata kwanyu kwabaye nkakwakundi umuntu agenda munzira aziko ngo yambaye umwenda ariko ataziko ikibuno kiri hanze umwenda wamucikiyeho atabizi!

Ugasanga abagenzi bamubwira ngo umwenda wawe wacitse akisanga yambaye ubusa!!! Niyi Leta ya Paul Kagame yiyambitse ubusa kera imaze gufata Sankara, nonese abantu bamwe ngo yiyita Major abandi ngo akorera kuri Youtube!

Niba mwibuka neza abamaze gufatwa bashinjwa iterabwoba bamwe berekanwa imbere yitangazamakuru mubusitani bwa RIB cg Police nkaba Kizito Mihigo, abana babaslam, uyumunyamakuru wa BBC nabagenzi be.

Ikibazo mbaza iyo RIB iratinya Major Sankara wihaye iyo rank kumwerekana mubwihisho (munzu) kubera ko bwabusitani butakiboneka? Cg barikanga baringa?

Banyarwanda ntimwihutire kuvuga kuko na Fred Rwigema bamwe birukiye mumihanda banjya guhamba imitumba ariko urugamba rwinkotanyi ntirwabuze gukomeza niyompamvu mbabwira kuvuga make umunyarwanda niwe wise umwana we ngo Vuguziga!!!!

Sankara intwari ikiriho gusekera umu nyarwanda nibyo nkuko Diane na Maman we bavuzengo Imana yomwijuru irahari……..