Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bwo mu 2015 ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, bugaragaza ko mbere ya Jenoside hari umugambi wari waracuzwe wo kwica Perezida Habyarimana agasimbuzwa umuvandimwe we.
Ubu bushakashatsi buvuga ko nyuma y’aho Perezida Habyarimana yemeye isinywa ry’amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ayoboye na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kugabana ubutegetsi hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho; intagondwa z’Abahutu cyane cyane abari bahuriye mu gatsiko kitwa “Amis de l’Alliance”, barwanije ayo masezerano, bashakisha uko bavanaho Habyarimana mu buryo bwose bushoboka.
Aka gatsiko kari kagizwe n’abayobozi bakuru bo mu nzego za gisirikare na gisivile batari bashyigikiye Habyarimana muri gahunda yo kugabana ubutegetsi na FPR-Inkotanyi no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
Abagize ako gatsiko bari baziranye hagati yabo, ni nabo bashakishaga uburyo bwose bwo guhirika Perezida Habyarimana ku butegetsi kuko babonaga ko amaherezo azemera hakabaho kugabana ubutegetsi na FPR-Inkotanyi.
Inshuro nyinshi abagize aka gatsiko ngo bashatse kumuvanaho ku ngufu ndetse bakaba ari na bo bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari arimo ku wa 6 Mata 1994, nk’uko byanditswe n’umwanditsi Jean François Duparquier wanditse igitabo kitwa ‘L’agenda du génocide: Le témoignage de Richard Mugenzi ex-espion Rwandais’.
Kwica Habyarimana byagombaga kujyana n’iyicwa ry’Abatutsi kugira ngo Abahutu b’intagondwa bagume ku butegetsi.
Umwanditsi Duparquier avuga ko Kanziga Agathe (umugore wa Habyarimana) afatanyije n’abo bafitanye isano ya hafi bashatse kwica Habyarimana mu Ukwakira 1992 nyuma yo kumenya ko yemeye isinywa ry’amasezerano ya Arusha yo ku wa 30 Ukwakira 1992, ajyanye no kugabana ubutegetsi na FPR-Inkotanyi hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho.
Kanziga, Protais Zigiranyirazo, Col Elie Sagatwa na Colonel Bagosora bakoze inama igamije gukuraho Habyarimana, ibyo bigakorwa yishwe.
Duparquier avuga ko ibyo kwica Habyarimana byagombaga kujyana n’iyicwa ry’Abatutsi nyuma bagashyiraho undi muntu umusimbura.
Kanziga na basaza be harimo Colonel Elie Sagatwa na Protais Zigiranyezo, bashakaga ko uwasimbura Habyarimana yaba uwitwa Dr. Bararengana Seraphin (umuganga), umuvandimwe wa Habyarimana, akaba n’intagondwa y’umuhutu w’umuhezanguni wangaga Abatutsi, naho Colonel Bagosora akifuza ko ari we waba Perezida.
Ibyo ngo byateje kutumvikana hagati yabo bituma umugambi wo kwica Perezida Habyarimana usubikwa.
Nk’uko umutangabuhamya Richard Mugenzi avuga mu gitabo cya Dupaquier, nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo ku wa 30 Ukwakira 1992, intagondwa z’Abahutu zirimo Colonel Théonetse Bagosora, Colonel Elie Sagatwa, Lieutenant ColonelAnatole Nsengiyumva na Zigiranyirazo Protais ntibari bagihuje umurongo wa politiki na Habyarimana.
Nyuma yo kumenya ko hari agatsiko k’intagondwa kadashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Arusha ajyanye no kugabana ubutegetsi, Habyarimana yavuze mu ijambo rye ryo ku wa 15 Ugushyingo 1992 mu nama yabereye mu Ruhengeri [Musanze y’ubu], ko amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ayoboye na FPR ari ibipapuro bidafite icyo bivuze (chiffon de papier) ko nta mpamvu yo kuyakurikiza.
Yabivuze ashaka kwereka agatsiko k’intagondwa zidashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Arusha ko yifatanije nazo kugira ngo abagaruremo icyizere.
Abatangabuhamya batandukanye baganiriye n’abashakashatsi ba CNLG bavuga ko Abahutu b’intagondwa cyane cyane abo mu ishyaka rya CDR bavugaga ko Perezida Habyarimana ari we utinza umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi, ko igihe Habyarimana azaba atagihari, umugambi wabo uzashyirwa mu bikorwa.
Ibyavuzwe n’abatangabuhamya byuzuzanye n’ibyavuzwe n’umwanditsi Dupaquier aho avuga ko mu nama yo ku wa 21 Ugushyingo 1992 yabereye ahitwa Butotori muri Komini Nyamyumba, Perefegitura ya Gisenyi, Bagosora yavuze ko Habyarimana yabaye “tolerant” cyangwa se ko yacishije make, ko we adashobora gukomeza kurebera.
Yasabye abari baje mu nama kwitegura mu buryo bwose kugira ngo bikize umwanzi mbere y’uko bicwa.
Raporo ya Mutsinzi ivuga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana iri mu zifashishijwe muri ubu bushakashatsi, yerekana ko iminsi yakurikiyeho, tariki 8 Mutarama 1993 ubwo Habyarimana yari yagiye mu nama yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ya Arusha, Colonel Théoneste Bagosora yasohotse mu nama ageze hanze avuga ko asubiye i Kigali gutegura imperuka ku Batutsi.
Umutangabuhamya Lt Jean de Dieu Tuyisenge uvugwa muri Raporo Mutsinzi avuga ko umugambi wo kwica Perezida Habyarimana watangiye kumenyekana uhereye muri Gashyantare 1994 bikozwe na bamwe bari bagize agatsiko amasasu kagizwe n’Abahutu b’abahezanguni barwanyaga imishyikirano n’amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Abasirikare bakuru muri uwo mugambi barimo nka Col Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, Lt Col Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Maj Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando na Major Augustin Ntibihora wayoboraga serivisi ishinzwe ubwubatsi.
Banabimenyesheje Habyarimana mu ibaruwa, bamubwira ko bashinze ishyirahamwe ryiyemeje kurwanya amasezerano ya Arusha ryivuye inyuma, ndetse ko abarigize batazatinya kwica uwo ariwe wese bazabona ari umugambanyi.
Tuyisenge avuga ko yasabwe n’uwari umuyobozi we Colonel Elie Sagatwa kuneka no kumenya ibitekerezo by’abasirikare bakuru mu gihe umugambi wo kwica Habyarimana washyirwa mu bikorwa, hakanafungwa bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo.
Muri ubwo buhamya yanavuze ko nyuma yo kuneka yasanze hari abandi basirikare bakuru bafatanije na Colonel Sagatwa mu mugambi wo kwica Habyarimana.
Umugambi wo kwica Habyarimana wagiye uvugwa mu binyamakuru bitandukanye, nka Nyiramacibiri, RTLM n’ibindi.
Ikinyamakuru Nyiramacibiri mu nimero yacyo ya gatanu, cyavugaga ku ntambara irimo itutumba mu kwezi kwa Werurwe 1994, hibazwa umuntu uzayirokoka kuko umuvu w’amaraso wari ugiye gutemba. (« Qui survivra à la guerre de mars? (…) Les masses vont se soulever avec l’aide de l’armée et le sang coulera librement »
Umunyamakuru wa RTLM, Hitimana Noel na we yavuze ko hagati y’itariki 3 n’iya 4 Mata 1994 hitezwe “akantu”.
Mu buryo bweruye, Colonel Théoneste Bagosora yavuze ko atazigera yemera ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, kandi ko Habyarimana naramuka avuye mu gihugu, azapfa kubera ko indege izaraswa, anongera ho ko urupfu rwe rukazakurikirwa n’iyicwa ry’ Abatutsi nk’uko bigaragara muri raporo ya Mutsinzi.
Inama ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha yabereye Tanzania, Dar es Salam, ku wa 6 Mata 1994 yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda wongeyeho uwa Kenya. Perezida Mobutu wa Zayire we ntiyayibonetsemo.
Mu ntangiriro y’inama, Habyarimana yavuze ko imbogamizi zose zavuyeho zatumaga amasezerano y’amahoro ya Arusha adashyirwa mu bikorwa, ko ibikubiye muri ayo masezerano bizatangira gushyirwa mu bikorwa akimara kugera i Kigali.
Hari haracuzwe umugambi wo kwica Habyarimana agasimbuzwa umuvandimwe we Dr. Bararengana Serap