FAUSTIN TWAGIRAMUNGU YAROKOTSE UBWICANYI BWIBASIYE ABANYAPOLITIKE MU RWANDA

1.Bernard Makuza yaba azi abanyapolitike bishwe bazira ibitekerezo byabo?
a.Pres wa Sena Makuza washoje icyumweru cy’icyunamo, yavuze ko batagomba gutererana abanyapolitike bapfuye bazira ibitekerezo byabo.
b.Ibyabaye mu Rwanda byatewe na politike mbi yarimo amacakubiri.
c.Paul Kagame yafunze urubuga rwa politike 100% kandi Makuza abimufashamo.
d.None abanyapolitike mu Rwanda batekereza iki kuri bagenzi babo bishwe bazira ibitekerezo byabo?

2.Minisiteri y’ibikorwa remezo irisobanura ku mpamvu ituma abaturage batishyurwa.
a.Kuki abaturage batishyurwa kugihe?
b.Kuki ibikorwa by’abaturage byangizwa ntibahabwe ingurane ?
c.Abaturage bategereza igihe kirekire nta mafaranga barahabwa.

3.Min. w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana, azahangana ate n’ikibazo cy’igwingira?
a.Min.asanga ahanini ababyeyi bafite umubyibuho munini kuruta abana babo.
b.Inzara ikomeje kwiyongera mu Rwanda ariko Leta y’agatsiko ntibyemera.
c.Min.asanga ikibazo atari ibiryo byabuze ahubwo ari uko batazi kubitunganya.
d.Ikibazo cy’ubukene mu Rwanda kirahari ariko ntabwo aricyo shingiro rukumbi.
e.38% by’abana baragwingiye ni ukuvuga ko ntacyo bazamarira igihugu mw’iterambere twifuza.

4.Tito Rutaremara ati” tugomba kwibuka amateka yacu ya jenoside nkuko twibuka amateka ya Yesu na Muhamedi.”
a.Rutaremara ati:” kuki tutayibuka kandi abandi bibuka amateka ya yesu mu myaka 2000 ishize?”
b. Ni amateka twagobye kwibuka k’uburyo yagera ku myaka ibihumbi 10.

5.Dr Jean Damascène Bizimana aravuga ko bari mu biganiro na Kiliziya Gatolika mu gushyiraho isomo rya jenoside muri za Seminari.
a.Bizimana arifuza ibiganiro kugirango isomo rya jenoside yakorewe abatutsi rishyirwe muri za seminari.
b. Ese ibyigishwa byemezwa na nde? None utazashaka kwiga iryo somo azabihanirwa?