Urucabana? Hari impaka nifuza ko zagibwa kuko bisa naho abanyarwanda bari muri opposition badasobanukiwe cg nijye udasobanukiwe neza. Ntekereza ko bamwe mubanyarwanda barwanya ikibi bayobejwe babyina imbyino rusange batabanje kuyitekerezaho.
Ntabatindiye uko ibintu byifashe ubu mu Rwanda musanga ikibi kigomba kurwanywa twivuye inyuma ari Nyakubahwa Paulo Kagame? Mbese avuye k’ubutegetsi wenyine ibibazo by’uRwanda byakemuka?
Cyangwa ikibazo ni RPF yose na systeme yayo? Bityo RPF ivanywe kubutegetsi ibibazo by’uRwanda byakemuka?
Jye aho mpagaze nsanga ikibazo ari systeme kuruta uko yaba umuntu. Kuko Kagame avuyeho ntekereza ko biriya bindi bikomerezwa byo muri RPF byakomeza kurinda systeme.
Aha ndifuza ibisubizo by’inararibonye Charles Charles Kambanda, Nkubito Eugen, Jean Claude Nkubito, Marc Matabaro, John V Karuranga, Simeon Mus, Jeanne Mukamurenzi, Rugema Kayumba, Faustin Twagiramungu,
Yanditswe na Kanuma Christophe