Cassien Ntamuhanga aranyomoza leta ya Kagame. Twagirimana Boniface wa FDU Inkingi ntiyatorotse gereza ahubwo baramwishe

Cassien Ntamuhanga uzi neza gereza ya Nyanza aremeza ibyo benshi twemeje. TWAGIRIMANA BONIFACE yishwe ntabwo yatorotse gereza. Ntamuhanga we aremeza ko Kagame n’agatsiko bishe Boniface Twagirimana mu rwego rwo gutera ubwoba Victoire Ingabire no kumuca intege. Ibi bikaba bibaye mu gihe twamenye ko RIB rwa rwego rwa Kagame rurenganya abanyarwanda rwatumije Victoire Ingabire kuzajya kurwitaba ejo.

Ntabatindiye rero nimwiyumvire ibyo Cassien Ntamuhanga yatangarije umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka. Ibintu yavuze birimo inyigisho nyinshi buri munyarwanda we yaba akunda Kagame na FPR cyangwa abanga yagobye kumva.