Ku banyarwanda benshi batazi cyangwa batamenye Seth Sendashonga, ikiza mu mutwe bwa mbere iyo bunvise izina rye: Ni umuhutu wakoranye na FPR.Nibyo kandi koko Sendashonga yakoranye na FPR kuva muri 1991 kugeza asezeye muri gouvernement y’inzibacyuho muri 1995.
Umuhutu modelé
Kuva muri 1990 intambara yiswe iyo kwibohoza, gukomeza muri 1991,1992….amashyaka ya opposition atangira gukora mu Rwanda; hadutse icyo bise hutu modelé kubera ahanini ko abahutu benshi bo mu mashyaka atandukanye bari barigaragaje nk’intagondwa ku bwoko bw’abatutsi.
Bityo uwo ariwe wese ufite ibitekerezo cyangwa ibikorwa bijya mu murongo wo kuvugira abatutsi akitwa Hutu modelé.Abahutu bitwaga aba modelé barimo ba Agathe Uwilingiyimana,Twagiramungu, Gasana,Gatabazi,Nduhungirehe,Ngango,Ngurinzira…… n’abandi benshi banze gufatanya na CDR-MRND yangaga gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha yo gufatanya na FPR-Inkotanyi, baje kujya muri gouvernement y’inzibacyuho iyobowe na FPR inkotanyi kuko president na Vise presiden bavaga mw’ishyaka rya FPR.Ese Seth Sendashonga nawe twamwita ko yari umuhutu modelé? Cyrie Sendashonga, umufasha wa nyakwigendera Seth ntakunda ko bita umugabo we umuhutu modelé, kubera impanvu nyinshi! Kandi nanjye mbona Seth yararenze kuba hutu modelé.
Umugabo ushyira mu gaciro kandi ukunda impinduramatwara.
Ku bwanjye Seth Sendashonga yari umugabo ushyira mu gaciro kandi ukunda impinduramatwara bidasanzwe ku buryo kwunvikana n’abayoboye leta y’uRwanda uyu munsi bitari gushoboka cyangwa se kumugwa amahoro.Kurwanya ubutegetsi bubi ntabwo Sendashonga yabitangiye muri 1990 nkuko bamwe bashobora kubyibehya; ahubwo yatangiye muri 1973 akiri umusore w’umunyeshuli muri kaminuza i Butare aho yagaragaje ibitekerezo n’ibikorwa byo kunenga leta yari iriho ya Habyarimana, biza no kumuviramo guhunga igihugu muri 1975.
Yahunze Habyarimana muri 1975
Sendashonga muri uko kunenga leta ya Habyarimana cyane cyane ku byerekeranye na politiki yakorwaga icyo gihe y’IRINGANIZA.Yatumiwe muri presidence amenyeshwa ko ibyo akora bitemewe kandi ko agomba kubireka. Ndahamya ntashidikanya ko hari bagenzi be bari bafatanije muri ibyo bikorwa, bo bagahitamo kubireka ngo bibereho mu mudendezo.Sendashonga we yakomeje amatwara ye n’umuhate wo gushaka guhindura ibintu, kugeza ubwo abashinzwe umutekano batangiye kumugera amajanja maze ahitamo guhunga aho kuyoboka.
Muri uko guhunga repebulika ya kabili, yagiye hanze akomeza amashuli ye, ariko ntibyamubuza gukomeza gukurikiranira hafi uko igihugu cye u Rwanda kiyobowe.Mu guhunga u Rwanda ariko, haciye imyaka yabashije kujya arugarukamo gusura inshuti n’abavandimwe cyane muri cya gihe amashyaka menshi yari amaze kwemerwa mu Rwanda.
Muri kwa gushyira mu gaciro ke atitaye ku bwoko aturukamo; Seth Sendashonga yaje guhura n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi babaga nabo mu buhungiro ndetse aza kugeza nubwo ajya mw’ishyaka FPR Inkotanyi mw’ikubitiro muri 1991.Sendashonga ajya kujya mw’ishyaka FPR ntabwo yari ayobewe ko mu Rwanda hari amashyaka menshi kandi yiganjemo abahutu; Ku buryo iyo aza kuba nk’abandi benshi bajya mu mashyaka bakurikiye ubwoko bwabo nta kabuza yari kwisanga muri MDR cyangwa PSD.Ariko kubera gushyira mu gaciro no gukunda impinduramatwara nyayo; yahisemo kujya mw’ishyaka rifite imigabo n’imigambi ihuje n’imyunvire ye.
Yahunze Kagame muri 1995
Seth Sendashonga ni umugabo wagize uruhare rukomeye muri bureau politique ya FPR afatanije cyane cyane na Patrick Mazimpaka na Pasteur Bizimungu……mu gukora ku masezerano y’amahoro ya Arusha. Genocide irangiye; FPR yegukanye instinzi ku rugamba; Seth Sendashonga yahawe ministere y’ubutegetsi bw’igihugu, bikaba byaranavugwaga ko yari agiye kuba na perezida wa repebulika umwanya waje kwegukanwa na Pasteur Bizimungu.Kubera kwa gukunda impinduramatwara ihamye kwa Seth Sendashonga; Akimara gutangira imirimo ye, ntiyatinze kubona amarorerwa akorwa na bamwe muri bagenzi be bo muri FPR kandi ntatinye kubimenyesha kizigenza muri bo ariwe Paul Kagame.
Byarakomeje kugeza ubwo amabaruwa na rapports yatangaga kwa perezida Bizimungu n’umwungirije Paul Kagame, (abamenyesha amabi akorwa mu gihugu) agera ku mubare urenga 600. Yaraburabujwe cyane, harimo no kumwereka ko ashobora kuhasiga ubuzima nakomeza ibyo bikorwa bye, kugeza ubwo ahisemo kureka umwanya we ku bushake(demission) aho kwitwa umufatanya-cyaha.Kuburabuzwa no gushaka kumwica byarakomeje kugeza ubwo na none afata inzira y’ubuhunzi agasubira mu gihugu cya Kenya.
Gushimuta/Kwica: Kagame yakoze ibitarakozwe na Habyarimana
Ubwa mbere nunva umuntu washimuswe na leta y’u Rwanda ni igihe Biseruka ahungira I Bugande nyuma ya coup d’etat yiwe iya Lizinde na bagenzi be, akagarurwa mu Rwanda gufungwa.Nongeye kubyunva aho Joel Mutabazi ashimutwa agasubizwa mu Rwanda nawe afatiwe I Bugande.Ariko igiteye kwibaza hano, ni ukuntu Kagame ashishikarira gukurikirana abanyarwanda aho bahungiye akabica uko yishakiye.Ni muri urwo rwego yivuganye Patrick Karegeya, Theoneste Lizinde, Bugirinfura, umunyamakuru Ingabire, Ntabana….. Kayumba we akarusimbuka.Igikorwa cyo kwica Seth Sendashonga cyabaye dore hashize imyaka 21; icyo gihe yicwa; bamwe mu banyarwanda bagiriwe nabi nyuma ye ntabwo bunvaga ko byabageraho, ariko kandi murabona ko n’umwishi we abyiyemereye ku manwa y’ihangu imbere y’abayoborana nawe.
Kwicwa kwa Sendashonga muri 1995; ni ikimenyetso cyanyeretse ko abanyarwanda nitudahaguruka ngo turwanye ikibi, ntabwo ikibazo kiri hagati y’amoko kizarangira.Urupfu rwa Sendashomnga rwagaragaye nk’ingoma y’abatutsi yivuganye umuhutu kabone naho yaba yarabafashije bingana bite; Ibyakurikiyeho kuri Bizimungu mwarabibonye.Ibyo byose byaje bizana utubazo mu ubwiyunge hagati y’amoko mu Rwanda kubera ko ibyakorwaga byose twabishaka tutabishaka, byitirirwaga abatutsi bose kugeza aho Kagame noneho atangiye no kwica abatutsi.
Iyicwa rya Sendashonga ryasabaga kandi rirasaba abahutu bashishoza kugira ngo babone ko Kagame atica mw’izina ry’abatutsi.
Iyicwa rya Sendashonga n’abandi bamukurikiye, rirasaba abatutsi bashishoza kwamagana ibyo Kagame akora bagira bati ntabwo wica mw’ izina ryacu. Seth Sendashonga nagire iruhuko ridashira.
G.G