Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Umwanzi umuha amata akaruka amaraso

Uyumugani bawuca iyo umuntu yagiriwe neza ,ariko we akaba rukaraba nkaba agirira nabi abamurwanyeho yibagiza ineza yagiriwe.

Mubyukuri niki uganda itakoreye Umuryango wa Kagame ? Ese niki abagande batakoreye agatsiko ka FPR ? Burya kutibuka uwakugiriye neza nirwara agatsiko ka FPR karwaye .Musubize amaso inyuma murebe Sendashonga arihe ? Kanyaregwe arihe ? Risinde, biseruka barihe ? Ese bishwe nande ? Mubyukuri iyo abahutu badafasha FPR yari gufata ubutegetsi ite ? Inyuzehe ? Ese abayifashije barihe ? Babayeho bate ? Ese nyuma yo kuyigeza kubutegetsi bakoze kosa ki ? Ndavuga nka ba Twagiramungu ,Nkerinka ,Bizimungu ,Ntakirutinka nabandi bahutu bari bashigikiye ko urwanda ruba urwabose rugasangirwa namoko yose.

Abahutu bamaze kubikiza no kubamariramo amafuni ,abasigaye babamarira muri gereza baba bahutse abatutsi batibonamo babaha agafuni karava , abapfakazi n imfubyi zabo baracuza basigara amara masa . Niba koko FPR ariya abatutsi bose Karegeya yakoze ikihe cyaha ? Kayumba we se icyo yakoze nikihe ? Byabagamba hari amabi atakoze ngo Kagame anezerwe ,Rosa wacu arihehe, Karake amerewe ate ? Rusagara arihehe ?

Maze rero igisiga cyurwara rurerure kimena inda ubwo Kagame yigereje Abahima ararye arimenge kuko baramukubitira ahareba inzega .Kuba Kagame akiri kubutegetsi nukubera Museveni ,yewe no kuba Kagame akibana na Nyiramongi nabyo nukubera Museveni none inyiturano bari kumwitura nukushaka kumwica . Ese uyumunsi Museveni yakongera gukiza Kagame rumugeze amajanja cg yamwikiza nkumuturanyi mubi.

Barabivuze ko iyufite umuturanyi mubi uhindura irembo. Ufata ihene ayifata igihebeba ,kandi ukubita icyuma agikubita kigishyushye .Banyarwanda igihe cyose mutarikiza umwanzi wanyu FPR mwakamiye amata akaruka amaraso , mukenyere mukomeze kuko gukura ibiriyo ntibizahagarara.

Ange Irakarama