Site icon Rugali – Amakuru

Ziriya nama z’i Gabiro bari bakwiye kuzita “UMWIJUTO” aho kuzita “UMWIHERERO”!

Umwijuto muri Kigali mu gihe umuryango wa Gen Rwigema uri mukiriyo.

Vugirabani Vugirabose yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati: “Musome comments zatanzwe kuri iyi nkuru murebe ko atari byo. Ubundi koko umwiherero umaze iki? Ni uwo kugirango Perezida Kagame yibonekeze, yishyanutse, atuke abo bafatanyije gutegeka, dore ko kuyobora byo bitabaho mu Rwanda, maze batahe ibintu bikomeze uko byahoze? Umwe mu bagize icyo babivugaho yavuze ko impamvu uyu mwiherero ntacyo umariye abanyarwanda ari uko nta mpaka ziberamo, icyo kikaba ari nacyo kibazo gikomeye u Rwanda rufite kuva muri Nyakanga 1994 kugeza ubu. Ubundi mu bindi bihugu abayobozi bajya impaka bikarangira bagize aho bahurira, n’aho mu Rwanda byose ni ndiyo “nyakubahwa Perezida Kagame!” Jye nta n’ukorera hasi ya Kagame narenganya kuko “umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose!”

Exit mobile version