Vugirabani Vugirabose yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati: “Musome comments zatanzwe kuri iyi nkuru murebe ko atari byo. Ubundi koko umwiherero umaze iki? Ni uwo kugirango Perezida Kagame yibonekeze, yishyanutse, atuke abo bafatanyije gutegeka, dore ko kuyobora byo bitabaho mu Rwanda, maze batahe ibintu bikomeze uko byahoze? Umwe mu bagize icyo babivugaho yavuze ko impamvu uyu mwiherero ntacyo umariye abanyarwanda ari uko nta mpaka ziberamo, icyo kikaba ari nacyo kibazo gikomeye u Rwanda rufite kuva muri Nyakanga 1994 kugeza ubu. Ubundi mu bindi bihugu abayobozi bajya impaka bikarangira bagize aho bahurira, n’aho mu Rwanda byose ni ndiyo “nyakubahwa Perezida Kagame!” Jye nta n’ukorera hasi ya Kagame narenganya kuko “umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose!”
-
-
Nizere ko mbere yo gutangira gahunda y’uyu munsi bafashe nibura amasegonda 10 yo kwibuka Kizito Mihigo.
-
-
-
Nkuko tuvuga ingoma ya cyami, tukavuga leta ya Kayibanda, iya Habyarimana, tuzavuga niya Kagame.Icyo gitabo nzagisoma ariko uzacyandika azacyandike neza.
-
-
Nibakore sport nyine kuko bafite ibyo bagabanya bibuzuyemo.naho rubanda rugufi inzara n ubukene bizadushyira kuri taille nta sport yindi dukeneye
Akumiro says:
Iyi ni “show” y’abayobozi irangira tugakomezanya n’ibisanzwe.
No gukora amateme mu cyaro binanirane koko!!! No kuzuza amasoko y’uturere amaze imylaka irenga itanu binanirane? No kubonera abana mu mashuri aho bigira hakwiye n’abarimu bahagije binanirane? Igitekerezo cy’uriya mwiherero ubwacyo ni cyiza, ariko nta debat contradictoire ikiba mu Rwanda, cyane cyane hagati y’abayobozi bakuru. Usibye His Excellency na First Lady, abandi bicaye hariya bose ni ba Ndiyo Bwana. Bakoma amashyi ubundi imishahara ikinjira “bakinjoyinga”.
Rwangabo says:
Bwana “Akumiro”, ndemeranywa nawe kuri iyo ngingo. Guhura kw’abayobozi bakuru bakaganira ku bibazo by’ubuzima bw’igihugu ubundi ni igikorwa cyiza. Ariko uburyo bikorwamo nibyo mbona bidatanga umusaruro.
Kuba Perezida ariwe uba atanga isomo magistral nta n’umwe wabasha gutanga comment cg se a different view of things usanga ntacyo bimaze. Ntibitangaje kandi koko kuko abenshi aba ariwe wabagabiye nta m’umwe wakwiyemeza kumuvuguruza kuko yahava yiyumbikuye imbehe.
Iyo ibiganiro rero bigenda umujyo umwe (= muri one way), birumvikana ko ibyo Perezida adahaye agaciro bizaguma gutyo.