Mu bujurire, urukiko rutegetse ko Gacinya akomeza gufungwa by’agateganyo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwa Gacinya Denis, Visi Perezida wa Rayon Sport ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo n’imari by’igihugu, ariko we akaba abihakana.
Gacinya Denis wasomewe atari mu rukiko, yewe n’umwunganira mu mategeko ntiyari ahari yaburanye ku wa kane w’icyumeru gishize ajuririra ikemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyaruguga cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30, asaba kurekurwa.
Gacinya yavugaga ko ntaho ashobora gucikira ubutabera kuko ari umuntu uzwi kandi ufite ibyo akora bizwi, akaba atarigeze agora urukiko ubwo yitabaga ndetse agafungwa, izindi mpamvu yatangaga ni uko afite umuryango kandi akaba ari we ureba ndetse ngo mu bo yitaho harimo n’umwana w’ibyumweru bitandatu gusa.
Yavugaga ko akwiye kurekurwa kubera ko hari abemera kumutangira ingwate, ikindi akaba afite indwara zidakira, harimo kurwara igifu bituma akenera kurya “ibiryo biyihariye” (biri special).
Gacinya aregwa ibyaha bidafitanye isano n’ikipe ya Rayon Sports, Ubushinjacyaha bumurega ko kampani ye yagiranye amasezerano yo gushyira amapoto n’atara ku mihanda 11 yo mu karere ka Rusizi, akaza kwishyuza amafaranga y’ikirenga, ndetse ngo n’imirimo ntiyayirangije bitera igihombo Leta.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mutarama Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yemeje ikemezo cyo gufunga Gacinya Denis by’agateganyo iminsi 30 nk’uko byari byategetswe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, avuga ko impamvu zose Gacinya yatanze asaba kuba arekuwe akazaburana ari hanze ntashingiro zifite.
Ubushinjacyaha buvuga ko Gacinya yishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora, ndetse ngo imirimo yari gukora yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 ibyo ngo byateje Leta ibihombo.
Gacinya ariko ahakana ibyo aregwa akavuga ko akarere ka Rusizi katanze isoko katakoreye inyigo, ku buryo amapoto bamutumye yayazanye arayakoresha ahari hateganyijwe ndetse arasaguka.
Avuga ko yishyuwe miliyoni 460 gusa kandi yakagombye kwishyurwa miliyoni 554 ku mirimo yakoze, akavuga ko Akarere ka Rusizi kakimurimo amafaranga, ndetse ngo kishe amasezerano bari bafitanye. Gacinya ntiyemera ibimenyetso bigenderwaho mu kumushinja ibyaha.
UMUSEKE.RW