Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Za mbabazi za Kagame ninkiza BIHEHE koko! Victoire Ingabire afungishijwe ijisho!

ITEKA RYA PEREZIDA Nº 131/01
RYO KU WA 14/09/2018 RITANGA
IMBABAZI

Twebwe KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika,
Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya
Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003,
ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu
ngingo zaryo, 109, iya 112 n’iya 176;
Dushingiye ku Itegeko nº 30/2013 ryo ku
wa 24/5/2013 ryerekeye Imiburanishirize
y’Imanza z’Inshinjabyaha cyane cyane
mu ngingo zaryo, iya 236, iya 237, iya
238, iya 239, iya 240, iya 241 n’iya 243;
TWATEGETSE KANDI
DUTEGETSE:

Ingingo ya mbere: Guhabwa imbabazi
Madamu INGABIRE Victoire Umuhoza
ahawe imbabazi ku gihano cy’igifungo
yari asigaje ku gihano cy’igifungo
cy’imyaka cumi n’itanu (15) yari
yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu
rubanza N0 RPA 0255/12/CS.

Ingingo ya 2: Ibyo uwahawe imbabazi
agomba kubahiriza

Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo
ya mbere y’iri Teka agomba kubahiriza
ibi bikurikira:
1 º kwiyereka umushinjacyaha wo ku
Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho
ubushinjacyaha bukorera, no
kumumenyesha Umudugudu,
Akagari, Umurenge n’Akarere
by’aho aba, mu gihe cy’iminsi
cumi n’itanu (15) kuva iri teka
ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda;
2 º kwitaba umushinjacyaha ku
Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye,
aho ubushinjacyaha bukorera,
inshuro imwe mu kwezi (1) ku
munsi wagenwe
n’umushinjacyaha ku rwego
rw’Ibanze. Iyo bidashoboka
kwitaba ku munsi wagenwe, asaba
kutitaba mu nyandiko igenewe
umushinjacyaha mbere y’uko uwo
munsi ugera. Umushinjacyaha
asubiza mu minsi itatu (3). Iyo
adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

3 º gusaba Minisitiri ufite ubutabera
mu nshingano ze uruhushya igihe
cyose ashatse kujya mu mahanga.
Ibyo uwahawe imbabazi agomba
kubahiriza bivugwa mu gika cya mbere
cy’iyi ngingo birangirana n’igihe
cy’igifungo cyari gisigaye uwahawe
imbabazi yababariwe.

Ingingo ya 3: Kwambura imbabazi
Imbabazi za Perezida zishobora
kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe
mu mpamvu zikurikira:
1 º akatiwe kubera ikindi cyaha, mu
rubanza rwabaye ndakuka;
2 º atubahirije kimwe mu
byategetswe muri iri teka.
Iteka rya Perezida ryambura imbabazi
rigaragaza impamvu imbabazi zambuwe
Ingingo ya 4: Inkurikizi zo
kwamburwa imbabazi
Nyuma yo kwamburwa imbabazi, uwari
wahawe imbabazi afungwa igice
cy’igihano cy’igifungo yari asigaje,
kibarwa uhereye ku munsi yambuwe
imbabazi

Ingingo ya 5: Guhindura cyangwa
kuvanaho ibitegetswe
Ibitegetswe biteganyijwe mu ngingo ya 2
y’iri teka bishobora guhindurwa cyangwa
kuvanwaho hakurikijwe imyifatire
y’uwahawe imbabazi.
Uwahawe imbabazi ni we usaba ko
ibitegetswe bihindurwa cyangwa
bivanwaho. Abisaba Perezida wa
Repubulika mu nyandiko agaragaza
impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite
ubutabera mu nshingano ze. Minisitiri
ahita agira inama Perezida wa
Repubulika, akimara kubona iyo kopi.

Ingingo ya 6: Abashinzwe gushyira mu
bikowa iri teka
Minisitiri w’Intebe na Minisitiri
w’Ubutabera bashinzwe gushyira mu
bikorwa iri teka.

Ingingo ya 7: Ivanwaho ry’ingingo
zinyuranyije n’iri teka
Ingingo zose z’amateka abanziriza iri
kandi zinyuranyije na ryo zivanweho.

Ingingo ya 8: Igihe iri teka ritangira
gukurikizwa
Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi
ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, ku wa 14/09/2018