*Diane Rwigara ni we mugore wa mbere weruye ko azahatanira kuba Perezida muri 2017,
*Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017,
*Charles Munyaneza uyobora Komisiyo y’Amatora ati “Diane Rwigara nta we nzi, ni n’ubwa mbere mwumvise”.
Diane Rwigara umukobwa yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora ya Perezida azaba muri Kanama 2017.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke yemeje ko iyi gahunda ayifite ko byinshi azabivuga kuri uyu wa gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru.
Ikiganiro na Diane Rwigara:
Umuseke: Diane bjr! Amakuru mfite, ni byo ugiye kwiyamamaza ku wanya w’Umukuru w’Igihugu?
Diane Rwigara: Bjr ! Yego.
Umuseke: Ejo ufite ikiganiro n’abanyamakuru?
Diane Rwigara : Yego.
Twashatse kuvugana na Diane Rwigara birambuye adutangariza ko ahuze cyane, kuko ari mu nama.
Ati “Nyuma ya press conference niho nzaba mfite umwanya, ubu ndi busy cyane.”
Diane Shima Rwigara ni umukobwa w’umunyemari wari uzwi mu Rwanda Rwigara Assinapol witabye Imana tariki 4 Gashyantare 2015.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko bazatangira kwakira Kandidatire z’abiyamamariza kuzayobora igihugu tariki ya 12 – 23 Kamena 2017.
Ati “Ntabwo turatangira kwakira kandidatire kuko igihe kitaragera.”
Ku bamaze gutangaza kandidatire, Komisiyo ngo ntibafata nk’abakandida kuko bataratanga kandidatire, ngo bazaba bo bazitanze.
Kuri Diane Rwigara, Umunyamabanga wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora ati “Uwo nta we nzi ni n’ubwambere mwumvise, nzamumenya yazanye kandidatire.”
Mu Banyarwanda bamaze kugaragaza ko bazahatana n’Umukandida uzatangwa n’indi mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, by’umwihariko umuryango FRP-Inkotanyi, barimo Mpayimana Philippe, na Padiri Thomas Nahimana (uyu ahora yimura gahunda yo gutahuka mu Rwanda) ndetse na Dr Frank Habineza uherutse kwemezwa n’ishyaka rye rimaze igihe gito ryemerewe gukora mu Rwanda, rya Democratic Green Party.
Diane Rwigara (candidatire ye itaremerwa na Komisiyo y’Amatora) ni we mu Munyarwandakazi wa mbere waba weruye ku mugaragaro ko azahatana n’abandi mu matora ya Perezida azatangira tariki 3-4 Kanama 2017.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE .RW
https://umuseke.rw/diane-rwigara-umugore-wa-mbere-weruye-ko-aziyamamaza-mu-matora-ya-perezida.html