Site icon Rugali – Amakuru

Yishwe ajugunywa muri Nyabugogo –> Umurambo w’umumotari warohowe muri Nyabugogo

Umurambo w’umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 yarohowe mu mugezi wa Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, mugitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gicurasi 2017.

Uyu musore utabashije kumenyekana umwirondoro we kuko nta byangombwa yasanganywe, bigaragara ko yari umumotari kuko yari yambaye umwambaro w’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Uyu murambo wari hagati mu mugezi, ipantalo ye yafashe mu ibuye riri haruguru y’ikiraro cya Nyabugogo, bituma amazi atawutembana.

Abapolisi bakuye umurambo wa nyakwigendera mu mazi ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko umwirondoro wa nyakwigendera utaramenyekana kuko nta muntu uragaragaza ko yabuze umuntu bityo ngo iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane umwirondoro we n’aho umurambo waturutse.

 

 

Umurambo w’Umumotari wagaragaye mu mazi y’Umugezi wa Nyabugogo

 

Uwo murambo wakuwe mu mazi

 

Inzego z’umutekano zakuye uwo murambo mu mazi kuri iki Cyumweru

 

 

Abaturage bari benshi aho uwo murambo wagaragaye

 

Igihe.com
Exit mobile version