Umugabo wo mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica undi mugabo baturanye. Bikekwa ko yamujijije kumusambanyiriza umugore.
Amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki 5 Gicurasi 2016, ubwo umugore bikekwa ko basambanaga, yasubiraga aho bari bari ku mugoroba kuzana igitenge yari yahataye, akahasanga umurambo.
Umugabo wo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Ruhango yishe umuturanyi we, bikekwa ko yamusambanyirije umugore.
Uwo mugore ntiyemera ko yasambanaga na nyakwigendera, cyakora yemera ko icyo gitenge yagitaye bari kumwe, ubwo bikangaga umugabo we avuga ko yaje no gufata uwo mugabo akamwica akoresheje itafari rya rukarakara yamukubise mu mutwe.
Nyuma yo kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’ubutekano, ukekwaho icyaha yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga. Ubuyobozi kandi bwahise bukoresha inama n’abaturage.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, Supt. Justin Ntaganda, yavuze ko icyaha cyo kwica gihamye uwo mugabo, yahanwa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igifungo cya burundu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Habinshuti Védaste, mu nama yakoranye n’abaturage ahabereye icyaha, yabasabye kwirinda gucana inyuma ku bashakanye kuko bigira ingaruka zirimo ubwicanyi, kandi bakanirinda kwihanira kuko bibyara ibihano bikomeye birimo n’igifungo cy’igihe kirekire.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=29873#sthash.Kz4S2ZM0.dpuf