Site icon Rugali – Amakuru

Yirasa! Uyu nawe bamufanyiye da -> Musanze: Umusirikare uherutse mu butumwa bw’ amahoro yirashe arapfa

Sergeant Rukara Olivier wari umusirikare mu ngabo z’ u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 14 Kamena yirashe mu buryo bwo kwiyahura akoresheje imbunda y’akazi ahita apfa. Haracyekwa amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Sergent Rukara Olivier alias Kigingi ari mu basirikare baheruka mu butumwa bw’amahoro, abaturanyi be bavuga yari yaje iwe mu karuhuko.

Abaturanyi be bavuga ko uyu musirikare ngo avuye mu butumwa bw’amahoro bamubwiye imyitwarire mibi y’ubusinzi n’ubusambanyi bw’umugore yasize akababara cyane.

Umugore we bari barashyingiranwe amusanganye abana batatu yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashakana na Kigingi ari umusore bubaka mu murenge wa Busogo kuri centre ya Byangabo mu karere ka Musanze babyarana abana babiri.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye Umuseke ko amakuru yo kwiyahura kwa Kigingi bayamenye nijoro cyane umugore we atabaje.

Umwe mu bayobozi ba Rukara mu kazi utifuje gutangazwa, yabwiye Umuseke ko Kigingi koko yiyahuye yirashe umurambo we ugahita ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje aya makuru yo kwiyahura k’uyu musirikare.

Abaturanyi be bavuga ko mbere y’uko Kigingi ajya mu butumwa bw’amahoro yari afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku myitwarire.

Source: Umunyarwanda.rw

Exit mobile version