Site icon Rugali – Amakuru

Yibabarijwe n’indege ze n’amahoteli ye naho iby’imihanda ya rubanda Kagame ntabyitayeho

Abadepite batabarije Umurenge wa Bweyeye uba nko mu rutumvingoma. Bamwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye batabarwa bagahabwa ibikorwaremezo, bitewe n’uburyo witaruye cyane.

Kuva tariki ya 8 Mutarama kugeza ku ya 12 Mutarama 2018 no kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 20 Mutarama 2018 abadepite basuye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Izi ngendo zabereye mu tugari twose zari zigamije kuganira n’abaturage ndetse no kwakira ibibazo byabo.

Iyi ikaba ari na yo mvano y’ikibazo cy’Umurenge cyasabiwe ubuvugizi bwihuse ubwo hatangazwaga raporo y’izo ngendo.

Bimwe wamenya kuri Bweyeye

Bweyeye ni Umurenge wo mu Karere ka Rusizi, ugizwe n’utugari 5 n’imidugudu 23, ukaba utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 15 bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu murenge ufite Ikigo nderabuzima kimwe rukumbi, aho kugira ngo umurwayi abashe kugera ku Bitaro by’Akarere bya Gihundwe biherereye mu mujyi wa Kamembe bimusaba amasaha menshi mu nzira bitewe n’uko umuhanda ari mubi kandi uca muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Sindayiheba Aphrodis yabisobanuriye Izuba Rirashe.

Kugira ngo ujye muri uyu murenge, iyo ugeze ahazwi nko Kuwinka muri Nyungwe uta umuhanda wa kaburimbo uva i Kigali ujya i Rusizi ugafata umuhanda w’igitaka uri hafi aho.

Kuva i Kamembe aho akarere kubatse kugera ku Biro by’uyu murenge harimo ibirometero bisaga 110. Kugira ngo umuturage abashe kugera ku Biro by’Akarere ka Rusizi bimusaba ko atega moto imuca amafaranga hagati y’ibihumbi 15 na 20, aho ngo nibura bimutwara ibihumbi 30 ngo abashe no gusubira mu rugo.

Guhahirana n’indi mirenge kuri uyu murenge ni ikintu gikomeye, aho igicece cyawo kinini kigizwe na pariki ndetse bakaba bahahirana n’Abarundi kuko ari hafi yabo.

Abadepite basabye ko Bweyeye ikwiye kugobokwa

Depite Uwiringiyimana Philbert umwe mu basuye uyu murenge yavuze ko uyu murenge uri mu bwigunge bukabije, aho usanga nta bikorwa remezo bihari bikagira ingaruka nyinshi ku baturage.

Yifashishije urugero, yavuze ko kugira ngo umuntu ave ku biro by’umurenge ujya mu Kagari la Rasano bisaba nibura amasaha 3 uri mu modoka.

Yagize ati “Hari ikibazo nashakaga kubagezaho, ni ikibazo cy’umwihariko cy’Umurenge wa Bweyeye ndashimira ko no myanzuro byagiyemo ko abaturage bifuje umuganga uvura indwara z’abagore mu kigo nderavuzima cya Bweyeye ariko by’umwihariko Umurenge wa Bweyeye ni umurenge mu by’ukuri usa nk’aho wasigaye inyuma mu bikorwa remezo, ntanze nk’urugero, ugeze ku biro by’umurenge kuhava ugiye mu Kagari ka Rasano ufite imodoka bigutwara amasaha atatu, kuva ku Biro by’umurenge kugera ku Karere ka Rusizi abaturage bibasaba ibihumbi 20 bya tike.”

Yunzemo ati “Ndetse wanareba n’imibereho y’abaturage ugasanga iri hasi ugereranije n’abandi baturage ku buryo ibyo bituma batemberera mu gihugu cy’abaturanyi, aho bakura n’imico itari myiza cyangwa se n’ibindi bibazo bitandukanye.”

Uyu mudepite yashimangiye ko mu nama bagiranye n’abayobozi b’Akarere ka Rusizi, abashinzwe umutekano ngo babaagaragarije ko bafite n’ikibazo cyo gutanga ubufasha mu gihe habaye umutekano muke bitewe n’ibikorwa remezo bidahari.

Umuhanda Pindura- Bweyeye ngo watangiye gukorwa ariko ngo kuko uca muri Nyungwe ngo biragoye kuba bawagura, aho ngo basibura agahanda kari kahasanzwe, bitewe n’uko RDB yababujije gukora mu mpande zawo.

Ati “Nifuzaga ko mu myanzuro hagaragaramo umwihariko w’Umurenge wa Bweyeye cyane cyane ku ikorwa ry’umuhanda Pindura-Bweyeye, aho abawukora bagaragaje impungenge ko RDB ndetse n’izindi nzego zishinzwe ibidukikije babangamiye kugira ngo uwo muhanda bawukore kubera kwanga gukora ku iryo shyamba (Nyungwe).

Nkaba mbona ibidukikije bibereyeho abantu nifuza ko izi nzego zishinzwe kurengera ibidukikije zakorohereza ikorwa ry’iyi mihanda kugira ngo abaturage b’Umurenge wa Bweyeye na bo babone ibikorwa remezo bityo bagirane ubuhahirane n’indi mirenge ndetse n’utundi turere.”

Depite Mukakanyamugenge avuga ko abaturage basabye ko ikigo nderabuzima cya Bweyeye cyahabwa umuganga ndetse n’umubyaza. Ibi ngo biterwa cyane n’umwihariko w’uyu murenge, aho kugera jku bitari ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Kugira ngo umubyeyi cyangwa umurwayi ugize ikibazo kuri icyo kigo nderabuzima azagera ku bitaro biragoye, ni ukuvuga ngo hakeneye umwihariko kuko umurwayi waba ufite ikibazo yaba ari muro Ambulance kugenda amasaha arenze ane ngo ajye kubona ubutabazi ku bitari biragoye.”

80 ni bo gusa bahawe inka muri Gahunda ya Girinka

Depite Mukakanyamugenge avuga ko hirya no hino mu gihugu abaturage batishoboye bahawe inka, ariko mu Murenge wa Bweyeye ngo abazihawe ni 85 gusa.

Ati “Abaturage benshi bamaze kubona inka hirya no hino mu mirenge ariko Umurenge wa Bweyeye abamaze kubona inka ni abaturage 85 ni abaturage bake cyane ugereranije n’ahandi. Impamvu nta yindi gahunda nziza yatangijwe abagenda bayishyigikira kubera uko umurenge witaruye aho nta bafatanyabikorwa bahagera kugira ngo bakomeze gufasha abaturage baho na bo babashe kubona inka zibafasha gukomeza kuva mu bukene.”

Ku bijyanye n’umuhanda Pindura- Bweyeye, uyu mudepite yavuze ko watangiye gukorwa ariko bigeze hagati birahagarara bitewe n’uko habuze igitaka kizwi nka laterite, aho ngo abashinzwe ibidukikije bahagaritse abawukora gufata icyo gitaka kugira ngo babashe kuwurangiza.

Umuhanda utagendeka uko bikwiye ngo wanabaye indandaro yo kuba mu gihembwe gishize cy’ihinga abaturage batarigeze bagerwaho n’ifumbire, bitewe n’uko abacuruzi banze kuhagera. Ibi ngo byatumye umusaruro wabo uba muke cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yabwiye Izuba Rirashe ko kuva ku biro byawo ujya mu tugari na ho usanga ari kure cyane, aho ngo iki kibazo banagusangiye n’undi murenge bahana imbibi witwa Butare.

Source: Izubarirashe

Exit mobile version