Site icon Rugali – Amakuru

Yewe aba bakinnyi 10 bakinana na Kagame baragowe!

Uwashaka iyi nama Paul Kagame yatangije yayita UMWIHARIKO aho kuyita umwiherero! Muti kuki? Nawe azanamo abakozi be barenga 300 akajyaho akabaharanga akabavuga ibibi cyangwa ibyo batakoze noneho agasigara ariwe wenyine ugaragaye neza by’UMWIHARIKO nkuko umwe mubagererwa we wahoze ari Minisitiri w’intebe Damien yigeze kuvugira m’ UMWIHARIKO mu myanya ishize ko abari bayijemo bose aribo banyamakosa ariko intore izirushintabwe yo ikaba itajya ikosa nubwo ariyo iba iri kw’ isonga. .

Byarushaho kudushimisha Bwana Kagame nawe agiye yemerako afite ikipe ko iyo ikipe itsinze cyangwa itsinzwe ikipe yose iba itsinze cyangwa itsinzwe. Ariko kuri Kagame nibyiza iyo batsinze ariko iyo batsinzwe hatsindwa ikipe yose ukuyemo Kagame. Ariko harya ubu aya mafaranga bagiye gutwikira muri uy’ UMWIHARIKO arihiye abana amashuri bangana iki? Ikindi kandi aguze ibigori bihagije byo gutunga ziriya mpunzi za Kiziba yahutsemo akazica zizira gusaba ko baziha ibyo kurya bihagije. Iyumvire nawe wa mukinnyi ukunda kuvugwa iyo ikipe ye yatsinze ariko ikipe yatsirwa bikaba nkaho abakinnyi 11 ukuyemo Kagame aribo batsinzwe. Yewe ababakinnyi 10 bakinana na Kagame baragowe!

Exit mobile version