Site icon Rugali – Amakuru

YESU NI MUZIMA! Umunyamakuru Ntamuhanga ariho kandi yamaze kubona ubuhungiro mu gihugu yahungiyemo!

Umunyamakuru Ntamuhanga Ntakibarizwa Mpanga. Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri muri 2015, urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Umuhanzi w’icyamamare w’umunyarwanda Kizito Mihigo igihano cyo gufungwa imyaka 10. Ubwo byari nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gucura umugambi w’ubwicanyi no gushaka kwica umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bareganwaga yahanishijwe gufungwa imyaka 25. Undi bari kumwe muri uru rubanza, Jean Paul Dukuzumuremyi, yahanishijwe gufungwa imyaka 30.

Ubu umunyamakuru Ntamuhanga yatorotse gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize. Yaganiriye na mugenzi wacu Thomas Kamilindi.

Source: VOA

Exit mobile version