Kigeli naza Kagame agakomeza kuba Perezida u Rwanda ruzabona ishyano – Ezra Mpyisi.
Pasiteri Ezra Mpyisi wabanye cyane n’abami ndetse akaba aziranye bihagije n’umwami Kigeli V Ndahindurwa, ashimangira ko mu gihe uyu mwami yaramuka atahutse mu Rwanda ntajye ku ngoma ahubwo agataha nka rubanda Perezida Kagame agakomeza kuyobora igihugu, byaba ari amahano ashobora gutumwa igihigu cy’u Rwanda kibona ishyano.
Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko ikirenze ibyo anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Pasiteri Ezra Mpyisi yashimangiye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yemeye akagira imyaka 80 ari ingaragu kandi akemera kuguma mu mahanga afite iwabo, yirinda gukora ikintu cyazatuma u Rwanda rubona ishyano rikomeye.
Ku bijyanye no kwanga gushaka, Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko Kigeli V Ndahindurwa yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda, kandi ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane. Ibi avuga ko banabiganiriyeho ahagana mu 1970 ubwo Kigeli yabaga muri Uganda, akamugira inama yo kuguma ari ingaragu aho guhemukira u Rwanda.
Ku bijyanye no kuba uyu mwami yataha, Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko kizira cyane kuba umwami yataha mu gihugu ameze nka rubanda kandi yarahunze ari umwami akaba atarigeze anasimburwa, bityo avuga ko yataha ari uko Perezida Paul Kagame azamubera Minisitiri w’Intebe akayobora nk’umunyapolitiki naho Kigeli akibera umwami uganje. Aha atanga urugero mu bihugu nk’u Bwongereza n’u Buholandi aho umwami atajya anavugwa na rimwe mu bya politiki, ariko nanone agasanga ibi mu Rwanda bitakunda kuko himitswe Repubulika.
Mpyisi kandi avuga ko ibyo gutaha yabiganiriye na Kigeli V Ndahindurwa ubwo yamusangaga muri Amerika mu minsi ishize, akamugira inama ebyiri, imwe akayimugira nk’umunyarwanda wubaha umuco na kirazira, indi akayimugira nka Pasiteri. Mpyisi ati: “Namugiriye inama ebyiri ngo yihitiremo. Nka Pasiteri namubwiye ko yakwitahira mu Rwanda kuko nta cyaha kirimo ku Mana, ariko nk’umunyarwanda uzi kandi wubaha iby’umuco mubwira ko yareka akazagwa mu mahanga kuko atashye ahemukiye igihugu nk’umuntu uzi ko kizira gutaha nka rubanda yarahunze ari umwami, hanyuma ndamubwira ngo ahitemo.”
Ezra Mpyisi yagiye agira inama umwami Kigeli V Ndahindurwa
Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko Kigeli akomeye cyane ku muco kandi adashaka ko u Rwanda rubona ishyano bitewe nawe, bityo nk’uko yemeye kwibabaza ntashake umugore akaba agize imyaka 80 ari ingaragu, akaba n’ubundi yariyemeje kuzaguma mu mahanga akagwayo aho gutatira igihango.
Ese umwami Kigeli ni muntu ki?
Tariki 29 Kamena 1936, nibwo umwami Yuhi V Musinga yabyaye umwana w’umuhungu, amwita Ndahindurwa Jean Baptiste. Jean Baptiste Ndahindurwa yavukiye i Kamembe mu burengerazuba bw’u Rwanda, gusa mu 1944, Se umubyara Yuhi V Musinga yapfiriye mu buhungiro nyuma yo guhirikwa n’ababiligi agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa. Icyo gihe Musinga apfa, Ndahindurwa yari umwana muto w’imyaka 8 gusa y’amavuko.
Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa. Icyo gihe yari akiri umusore muto w’imyaka 23 y’amavuko kandi yari atarashaka. Yabaye umwami kuva tariki 25 Nyakanga 1959, kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami, muri kudeta bamukoreye bahengereye yagiye i Kinshasa aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, maze Mbonyumutwa Dominique afatanyije n’agatsiko ke ndetse banashyigikiwe n’abakoloni b’ababiligi, bamuvana ku ngoma bahita banasezerera burundu ingoma ya cyami maze himikwa ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.
Kigeli V Ndahindurwa yahise ahungira mu cyahoze ari Tanganyika (Tanzania y’ubu), aho yabaga mu mujyi wa Dar Es Salaam. Nyuma yanabaye i Kampala n’i Nairobi, nyuma aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yanahawe ibyangombwa nk’impunzi ya Politiki mu 1992, kuva ubwo akaba yibera hafi y’umujyi wa Washington DC. Ku myaka ye 80, byumvikana neza ko ntabamukomokaho kuko yanze gushakira mu muhanga kuko cyaziraga mu muco nyarwanda.
Ukwezi.com