Site icon Rugali – Amakuru

‘Yari umuntu w’imico myiza ariko udakunda umuvugiramo’ – uwiganye na Kizito Mihigo mu iseminari

Abantu benshi bitabiriye misa yo gusezera kuri Kizito Mihigo i Kigali mu Rwanda

Uwiganye na Kizito Mihigo mu iseminari nto ya Karubanda mu majyepfo y’u Rwanda, avuga ko “yari umuntu w’imico myiza ariko ntabwo yakundaga umuntu umuvugiramo”.

Sibomana Jean de Dieu atanga urugero rw’ukuntu hari umuco utari mwiza ko abanyeshuri biga mu myaka yo hejuru bajyaga baha amategeko abo mu myaka yo hasi mu buryo bumeze nk’igitugu. Avuga ko Kizito abo yababwiraga icyo atekereza atitaye ku myaka yo hejuru bigamo.

Ati: “Yari umunyeshuri wubashywe cyane”.

“Yakundaga umuziki cyane kuburyo n’iyo twabaga dufite ‘interrogation’ [isuzumabumenyi] ku munsi ukurikiyeho, twe turi kwiga cyane, we ntibyamubuzaga gusubiramo amanota y’indirimbo, atuje”.

Sibomana yari inshuti ya hafi ya Kizito Mihigo ndetse bakoranye indirimbo bakiri abanyeshuri, bahurira mu itsinda ry’abacuranga ibyuma by’umuziki bitwa ‘organistes’ no muri korali Kizito yari yarashinze.

Seminari nto ya Karubanda yari isanzwe ifite korali yayo bwite y’ishuri ariko hakaba na korali yitwa ‘Chorale Mélomane’ y’ab’intyoza mu muziki Kizito yari yarashinze, yakundaga kujya no mu marushanwa isohokeye iyo seminari.

Avuga ko bankudaga kugendera ku bihangano by’abahanga mu muziki wa ‘classique’ nka Beethoven, Mozart na Hendel kuko ari byo byari aho bigaga kandi bikaba ari byo byarimo umuziki ukomeye utuma hari icyo bunguka mu bumenyi, aho gucuranga gusa indirimbo zisanzwe ziririmbwa mu misa.

Nubwo byari uko, Sibomana avuga ko umuziki wa Kizito wari wihariye. Ati: “Yashyizeho injyana ye yari yihariye, niyo waba uri hanze [mu mahanga] ukayumva wahita umenya ko ari iye”.

“Yari afite ukuntu kwihariye ko guhanga, guhimba, kwandika no gucuranga”.

‘Yahaye abantu ibyishimo’

Sibomana yibuka ukuntu Kizito afite imyaka 19 y’amavuko mu mwaka wa 2000, ari we wahimbye indirimbo yise ‘Yubile Nziza’ mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ivugabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ari nabwo hari hashize imyaka 100 Paruwasi ya Save ishinzwe.

Ati: “Abantu bari bazi ko yahimbwe n’umuntu w’umugabo ukuze, batiyumvisha ukuntu ari umuntu muto nka Kizito”.

Uyu Sibomana uvuga ko banabanye mu itsinda ryo kurwanya SIDA, Club Anti-SIDA. Yongeyeho ati:

“Nzamwibuka nk’umunyamuziki ukomeye, uri ‘talented’ [ufite impano] cyane. Yahaye abantu ibyishimo, yatinyuye urubyiruko rwinshi yaba mu gucuranga cyangwa kuririmba’.

Sibomana avuga ko yibuka kandi ukuntu ubwo Kizito yigaga mu mwaka wa kabiri yari akuriye abacuranga ibyuma by’umuziki mu iseminari.

Ibyo ngo ntibyari bisanzwe kuko uwo mwanya ubundi wari ukunze guhabwa umunyeshuri uri mu mwaka urangiza wa gatandatu ariko we akawuhabwa kubera ubuhanga budasanzwe mu muziki yari yamaze kugaragaza.

Icyo gihe Kizito yari yaramaze guhanga indirimbo zigera ku 100 zirimo izaririmbagwa muri Kiliziya Gatolika.

Théodomir Munyengabe, undi wize mu iseminari nto ya Karubanda, avuga ko Kizito yabaga mu itsinda ry’abakunda gusenga.

Ati: “Yari umuntu ukunda amasengesho, mbere yo kuryama bakabanza kuvuga ishapule, mu gihe abandi babaga barangije amasengesho rusange ya nyuma yo gusubiramo amasomo [nyuma yo gukora étude]”.

Sibomana avuga ko ubwo yumvaga iby’urupfu rwa Kizito abimenyeye ku rubuga rwa Twitter atahise abyemera.

Ati: “Automatically [nk’ako kanya] numvise ko ari ukubeshya”. Gusa nyuma avuga ko yaje kubisoma no ku mbuga z’amakuru zo kuri internet ndetse akanabisoma mu itangazo rya polisi y’u Rwanda.

Muri iryo tangazo, polisi y’u Rwanda yavuze ko ku wa mbere w’icyumweru gishize ari bwo Kizito yasanzwe yiyahuye aho yari afungiye i Remera, ku byaha birimo kugerageza guhunga igihugu ajya i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashaka kwifatanya n’imitwe y’inyeshyamba irwanya leta y’u Rwanda.

Hari zimwe mu mpirimbanyi zo mu mahanga ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu batemeye ibyo byatangajwe na polisi, basaba ko hakorwa iperereza ryigenga.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko Kizito Mihigo yapfuye ‘yiyahuye’

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango mu cyumweru gishize ko iryo perereza ridakwiye kuko u Rwanda nk’igihugu kigenga rufite ubushobozi bwo gukora iperereza, ndetse ko icyo gihe ryarimo no gukorwa.

Kizito Mihigo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo i Kigali ku wa gatandatu.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version