Site icon Rugali – Amakuru

Yaneye isoni -> Sinagombaga gutekereza cyane ku by’umuntu wansimbura akaba Perezida – Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko ubwo yendaga gusoza manda ye ya kabiri, yari yiteguye gusimburwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko ngo ibijyanye n’uwari kumusimbura byo ntiyigeze abitekerezaho cyane, ahuhwo asanga hari benshi bashoboraga kumusimbura.

Ubwo yaganiraga na Ian Bremmer, Impuguke muri Politiki akaba n’Umunyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe iby’uko mu Rwanda hahinduwe Itegeko Nshinga kugirango yongere kuyobora indi manda, maze asobanurira uyu munyamakuru ko ku bwe atifuzaga gukomeza kuba Perezida ariko byabayeho ku bw’ubusabe bw’abaturage ubwabo.

Ian Bremmer yabajije Perezida Kagame undi munyarwanda abona wari kumusimbura iyo abaturage batamusaba gukomeza kubayobora ngo nawe agere aho abibemerere, maze umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amusobanurira ko ibyo atagombaga no kubitekerezaho cyane.

Perezida Kagame ati: “Sinanagombaga gutekereza cyane ku bijyanye n’uwari kunsimbura… Numvaga ntuje ntafite impungenge, nizeye ko mu bantu benshi dufite twagombaga kubonamo umwe. Uko niko nabibonaga, kandi ku bw’impamvu imwe yumvikana… Mu myaka 24 ishize twahaye uburere tunatoza abantu bacu… Ibyo twashoye mu guteza imbere abaturage no kuzamura ubumenyi bwabo mu ngeri zitandukanye ndetse n’uburyo bagira uruhare mu bibakorerwa harimo n’uburyo bagira uruhare muri Politiki y’igihugu cyacu, byose bituma nizera ntuje ko mu gihe abaturage bafata icyemezo cyo [kwihitiramo undi ubayobora yaboneka].”

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko ibyabaye mu Rwanda, ari uko abaturage bamusabye ngo abongerere igihe cyo kubayobora, bitari ukuvuga ngo azayobora ubuziraherezo. Ibi ngo niko we yabyumvise kandi ninako bimeze mu by’ukuri.

Source: Ukwezi.rw

Exit mobile version