Site icon Rugali – Amakuru

Yamuhejeje ishyanga none Kagame atangiye kwikanga baringa ya Padiri Nahimana!

BRENKING NEWS; Padiri Nahimana Thomas biravugwa ko yamaze kugera mu Rwanda rwihishwa. Nahimana Thomas Ni umwe mu bagize Ishyaka Ishema (Ishema Party) akaba ari nawe watorewe guhagararira iryo shyaka akaba ari nawe muyobozi waryo, Nahimana Thomas akaba yaramenyekanye cyane mu gihe yumvikanaga mu bitangazamakuru aho ashaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Padiri nahimana thomas mucyizere cyinshi.

Umutaripfana Padiri Nahimana Thomas akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Uyu ni Nadine kasinge umwe mubagize urubyiruko ishema party tutaramenya niba nawe yageze murwanda.

Umutaripfana Padiri Nahimana akaba yariswe Umutaripfana usanga avuga mu bitangazamakuru amagambo amuri ku mutima we atangaza ko ari ukuri bamwe mubayobozi bahishe abaturage babo ibyo we atumvikana na leta y’ u Rwanda akaba biri mubintu byatumye ashaka kuba ishyaka ahagarariye ariryo ryatsinda amatora

Amakuru yizewe agera ku ikosora.rw nuko Padiri Nahimana Thomas yaba yamaze kwinjira mu Rwanda rwihishwa nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Rwanda ,abamaze kumenya iyi nkuru biteze ko ahari azabitangariza kumaradiyo nka za BBC nayandi mpuzamahanga kuko amakuru ava I Cyangugu aremeza ko isura ya Padiri Nahimana Thomas yagaragaye muri uyu mugoroba wo kuwa 29/1/2017 yerekeza mugipangu aho yabanje gusuhuza abari bari aho anyujije akaboka mukirahuri cy’imodoka.

Bamwe bakaba bibaza inzira uyu mugabo yaba yaciyemo dore ko yemeza ko yangiwe kuba yakandagira kubutaka bw’u Rwanda Ikosora.rw ayamukuru turakomeza kuyakurikirana bidatinzee muzamenya birambuye imva nimvano yibi.

Source: Ikosora.rw

Exit mobile version