Site icon Rugali – Amakuru

Yagobye kuwishimira kuko ntaho babeshye – > Minisitiri Sezibera anenga umwanya u Rwanda ruriho mu bwisanzure bw’itangazamakuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, abona umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reportes Without Borders) – uyu mwaka washyize u Rwanda ku mwanya wa 155 mu bihugu 180 – atari wo ukwiriye gukora urwo rutonde.

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka washinzwe mu 1985, uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Buri mwaka usohora raporo ivuga uko ubwo bwisanzure buhagaze ku isi.

Mu kiganiro na BBC, Bwana Sezibera yavuze ko yemera ubwisanzure bw’itangazamakuru n’akamaro mu iterambere ry’ibihugu k’itangazamakuru rinenga ibitagenda.

Raporo y’uwo muryango yo muri uyu mwaka ivuga ko mu Rwanda ibinyamakuru byinshi bihitamo gukora mu buryo butabangamira ubutegetsi cyangwa bigakoreshwa n’ubutegetsi mu migambi yabwo inyuranye.

Ivuga kandi ko hari ibikorwa bikomeye byo “kubuzwa gukora inkuru runaka” (censorship) cyangwa “kwibuza kuzikora” (self-censorhip), kuko hashingiwe kuri Jenoside ibinyamakuru binenze Leta cyangwa bihaye umwanya abayinenga bishobora kuregwa “ivangura”.

Gusebya no gushushanya Perezida w’u Rwanda biracyari icyaha
Abakristu bo mu Rwanda ‘ntibabashije’ kujya i Namugongo muri Uganda
Ubwisanzure bw’itangazamakuru iwacu…
Bwana Sezibera, ejo ku wa kane wari mu nama mpuzamahanga ku bwisanzure bw’itangazamakuru i Londres, yabwiye BBC ko abona uwo muryango atari wo wakora urwo rutonde.

Ati: “Ntekereza ko urutonde rwiza rwakorwa n’abaturage ari nabo itangazamakuru rikorera. Waza mu Rwanda ukabaza abantu, ukabaza n’itangazamakuru. Ni igihugu cy’ubwisanzure”.

Bwana Sezibera we yemeza ko mu Rwanda itangazamakuru rigira uruhare runini mu kugaragaza ruswa, ko rigaragaza imikorere mibi ya Leta kandi rinenga Leta ndetse rizabikomeza.

Kuri ruswa, icyegeranyo cya 2017 kitwa ‘Rwanda Bribery Index’ cy’umuryango Transparency International Rwanda kivuga ko ruswa igaragazwa cyane ari iyo mu nzego ziciriritse n’abantu boroheje.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rwagaragaje ko abantu benshi bahamwe n’icyaha cya ruswa ari abahinzi, abashoferi n’abamotari.

Bwana Sezibera yabajijwe uko yemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi BBC Gahuzamiryango yarafunzwe kuvugira kuri FM, asubiza ko BBC itafunzwe mu Rwanda kuko yemerewe kuhatara amakuru.

Kuva mu 2015, Abanyarwanda ntibashobora kumva BBC Gahuzamiryango kuri FM kuko yafunzwe hashingiwe ku mashusho mbarankuru yatambutse kuri BBC TV arimo ibitarashimishije ubutegetsi bw’u Rwanda.

Exit mobile version