Site icon Rugali – Amakuru

Yafashe ku ngufu umwana we kandi arwaye Sida

Kuri uyu wa kane 3 Werurwe 2016, ni bwo Nzitabakuze w’imyaka 53 yagejejwe kuri Polisi nyuma yo kuvumbura ko uwo mwana yareraga ariko wabyawe n’umugore we agaragaje ibimenyetso byo kumugara, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Hakizamungu Adelite.
Yagize ati “Yari umwana w’umugore we ariko ’umwana amwita Papa’. Yaramwangije ntabwo ari ukuvuga ko abikoze rimwe, yabikoze umunsi urenze umwe akana karanuma.
Babibonye umwana yamaze kugaragaza ibimenyetso by’ubumuga amashyira yatangiye kuza, ikibabaje ni uko uwo mugabo yafashe uwo mwana ku ngufu azi neza ko yanduye SIDA ari ku miti.”
Hakizamungu avuga ko bibabaje kuba umugabo afite umugore we agatinyuka gufata umwana.
Ati “Ni agahomamunwa kureka umugore agahitamo kuryamana n’umwana we! Uko muzi nta kibazo cyo mu mutwe yari afite kuko asanzwe acuruza ifi.”
Bamwe mu baturanyi be bavuga ko gufata uwo mwana yaba yabitewe n’ibiyobyabwenge n’irari ryo kutabona umugore we, kuko nyuma y’uko uwo mugabo asanga yaranduye SIDA umugore we basanze ari muzima.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko Polisi ikiri mu iperereza kuri icyo cyaha.
Ati “Buri wese asabwe kurinda umwana ihohoterwa, nubwo waba utarabyaye umwana aba ari uwawe, aba ari umwana w’igihugu ntabwo umuntu akwiye kumwangiza.
Ahubwo akwiye kumurengera akamukura aho adashoboye kwikura kandi buri wese agatanga amakuru byihuse mu gihe abonye aho umwana ahohoterwa.”
Bigaragaye ko afite uburwayi yahanishwa ingingo y’i 193 ivuga ko uwasambanyije umwana akamutera indwara idakira ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko agacibwa n’ihazabu y’ ibihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article29011#sthash.jRIF23Bf.dpuf

Exit mobile version