Site icon Rugali – Amakuru

Yabuzwa niki gutaka ko imbehe yuzuye akaba arya agahaga –> Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda- Mureshyankwano

Ruhango-Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro bitangwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 09 Mata, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro mu murenge wa Bweramana avuga ko Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza yari arimo muri USA akaza kurengera ubuzima bw’Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Muri ibi biganiro byabereye muri Kaminuza ya Gitwe byitabiriwe n’abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda muri uyu murenge wa Bweramana, hagarutswe ku mateka yo kubohora u Rwanda n’Abatutsi bariho bicwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko uretse kuba Jenoside yaratwaye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni, ngo yanangije byinshi birimo imibanire y’Abanyarwanda.

 Avuga ko amahirwe igihugu cyagize ari ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA (FPR Inkotanyi) zatabaye ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga ngo bicwe.

Yagarutse ku butwari bwaranze Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rugasiga Jenoside ihagaritswe.

Avuga ko Perezida Kagame yigomwe amashuri yari arimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaza kwitanga kugira ngo we n’ingabo yari arangaje imbere barokore abariho bicwa.

Ati ” Ubwo Fred Gissa Rwigema yaramaze kugwa ku rugamba, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda,yiyemeza kuza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, akwiye gushimirwa.”

Kuri iyi tariki 09 Mata 1994 nibwo Paul Kagame wari uyoboye urugamba yatangaje intambara yeruye kuri Leta yakoraga Jenoside avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ritari rigishoboka.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose no kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, anabasaba guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse ku ivangura ryaranze amateka y’u Rwanda, avuga ko ibyagendeweho babiba amacakubiri mu banyarwanda nta shingiro bifite.

Ati ” Isura y’umuntu akenshi biterwa n’ubuzima abayemo, umwana wavutse neza, akarya neza ndetse agakurira mu rugo rwifashije utitaye mu muryango uwo ariwo wose akomokamo nta kabuza uyu mwana asa neza, iby’amoko ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Anenga abakoloni babibye aya macakubiri akaza kuba intandaro y’urwango Abahutu bagiriye Abatutsi.

Guverineri Mureshyankwano wagarutse ku myitwarire y’abihayimana bo muri Kiliziya Gatulika barimo abagize uruhare muri Jenoside, yavuze ko ababazwa n’uburyo aba bihayumana bashushanya Yesu mu ishusho y’abera ariko Satani bakamugira umwirabura.

Bamwe mu baturage batanze ibitekerezo bavuze ko bamaze guhumuka kuko bamaze kubona ko ubwoko budafite ijambo ku buryo bashobora kuburutisha icya bapfana kuba bose ari bene Kanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango (hagati) Mbabazi Francois Xavier na we yitabiriye iki kiganiro

Abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda bavuga ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa

Photos ©Damyxon/Umuseke

Jean Damascène NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Exit mobile version