Site icon Rugali – Amakuru

Yaba uyu mukozi wa Leta, wa ambassade cyangwa uyu rwiyemezamirimo, bose bahuriye ku kintu kimwe: Inshingano zo guhiga abatavuga rumwe na Kagame

Nimuhorane Imana !

Cyono nshushanyiriza umwiza uroga? Ni umusore cyangwa inkumi iteye amabingiza, ahagaze neza, imyambaro myiza, imikufi ya zahabu hejuru no hasi, ingendo y’abeza, uburanga ni bwose, inseko nziza, arakeye nk’izuba rirashe, ni intyoza akadidibuza n’indimi z’amahanga… Nguwo yicaye mu biro i Kigali, muli ambassade cyangwa ni rwiyemezamirimo uherutse kwimukira mu muli gapitali runaka.

Yaba uyu mukozi wa Leta, wa ambassade cyangwa uyu rwiyemezamirimo, bose bahuriye ku kintu kimwe : bafite inshingano zo guhiga abatavuga rumwe na Leta y’agatsiko, bahemberwa kugenza no kurimbura abo Kagame adashaka. Aliko kuko ibyuma, amahiri n’amasasu bidahishirwa bagomba gukoresha ubundi buryo, uburyo “bwiza” butagubangura kandi butazamenyekana : utuzi twa Munyuza-unyuza-abantu-iy’ubusamo !

Genda Rwanda ugeze kure kubi ! Mwigeze mwumva Leta iroga kandi ikaroga abana bayo ? Cyera nkiri muto numvaga abakuru banyihanangiriza ngo runaka “araroga nimuhura ugiye gutashya, kuvoma cyangwa kuragira ntazaguhamagare ngo umwitabe”.

Akenshi rero, uwitwaga umucuraguzi cyangwa umurozi yabaga ari agakecuru cyangwa agasaza kibana mu nzu y’akaruri konyine, kadakaraba, mbese gasa n’icyaha koko. Burya si buno rero, ubu abarozi b’i Rwanda ni intore zatoranyijwe ziratozwa, zihabwa amasomo ya politike n’ubutasi, zikitwikira uburanga n’ubusirimu ngo zikore ibara.

Ngabo bakenyerera ku byuma, kandi mu gihe umucuraguzi wa cyera yitwazaga ifumba mu rweso ngo nibamwirukaho ayobye uburari, bo baritwaza pistoli-icecetse (silent gun/pistolet silencieux) ngo baramutse baguwe gitumo barekure umuliro. Abo nabo ga ni abakozi ba Leta kandi bahembwa akayabo !

Yewe ga yeeee ! Rubyiruko rw’u Rwanda rero muramenye ! Uzagushukisha amafaranga ngo ukore ikibi uzange kandi umugendere kure. Amaraso si amazi amara inyota, nta kabi nko kurya inyama y’umuntu !

Dr Biruka, 14/08/2019

Exit mobile version