Umusore utaramenyekana umwirondoro, yarasiwe mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ndetse ahita ahasiga ubuzima, nyuma y’uko we na bagenzi be bari bateye abarinda uruganda rwahoze rukora ibiringiti rw’uwitwa Mironko Francois Xavier. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yemeje iby’iriswa ry’uwo musore.
Bamwe mu basanzwe barinda uru ruganda babwiye Ijwi ry’Amerika ko batewe n’abajura basaga 20 bakabona babarengeje ubushobozi bityo bakitabaza abasirikare bari ku burinzi bwa ninjoro, ari nabwo babashije kurasa umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi bo bahise biruka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent we avuga ko abo bantu bitwaje intwaro bateye uru ruganda bashaka kwiba, hanyuma abashinzwe umutekano nabo batabara bagashaka kubarwanya ari nabyo byatumye abasirikare birwanaho barasa umwe muri abo ahasiga ubuzima.
Lt Col Munyengango ati: “Abajura baje muje mu ruganda rw’aho bakunze kwita kwa Mironko, bibayo amabati 46 bayikoreye bagiye bahura n’abaturage, abaturage bahamagaza irondo ryari hafi aho, abasirikare bajya gutabara noneho abajura batangira kubarwanya batera amabuye, abasirikare barahagarika baranga bakomeza gutera amabuye, biba ngombwa ko iryo rondo ryirwanaho maze muri uko kwirwanaho umwe araraswa arapfa.”
Abaturage bo muri aka gace bahamya ko ikibazo cy’umutekano mucye gisanzwe kirangwa muri aka gace. Umuvugizi w’Ingabo we atanga ubutumwa ku baturage bw’uko bakwiye kwirinda kuzajya barwanya inzego z’umutekano kuko ngo uzabigerageza wese bitazajya bimugwa amahoro.