Site icon Rugali – Amakuru

Ya NZARAMBA iragenda ikwira hose! –> Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byirukaniye rimwe abakozi 78, abenshi bararira ayo kwarika

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, byirukanye icyarimwe abakozi 78, abirukanywe bakaba barira ayo kwarika dore ko bagaragaza ko birukanywe mu buryo budakurikije amategeko kandi bakaba batarahawe integuza.

Bamwe mu bakozi birukanywe muri ibi bitaro baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko batunguwe no kumva bagenda bahamagarwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bubabwira ko bubafitiye ubutumwa, bakaza gusanga ubwo butumwa ari amabaruwa abirukana ariko bakaba basanga ari akarengane ndetse harimo n’ibyakozwe mu buryo budakurikije amategeko agenga umurimo n’abakozi mu Rwanda.

Umwe mu baganga birukanywe utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko babirukanye bamwe bari mu kazi bita ku barwayi abandi bakabirukana bitegura kurara amazamu, kuburyo n’uwabaga ari kumwe n’umurwayi urembye nawe yabimenyaga agahita aremba kubwo kwibaza ukuntu bagiye kubaho mu gihe babasezereye nta nteguza babahaye. Avuga ko ubusanzwe, bajyaga basezerera abaganga bakabashyira mu maboko ya Minisiteri y’Ubuzima hanyuma igahita ibashyira mu bindi bitaro bya Leta bitandukanye.

Uyu yagize ati: “Twabonye baduhamagara bamwe bari mu kazi, abandi wenda bari burare amazamu, abandi baruhutse. Ukaza wirukanka utazi ibyo ari byo bakubwiye ko bagufitiye ubutumwa, ko bagukeneye. Ubwa mbere nibwo tutari twamenye ibyo ari byo, ariko bigeze nka saa munani nibwo byatangiye kumenyekana, uwo bahamagaye akaba azi ko agiye kwirukanwa. Wabona baguhamagaye uri nk’imbere y’umurwayi, ugahita utitira, n’imbere y’umurwayi ugahita ubura uko wakwifata pe. Rwose abantu ku kazi bari bafite ubwoba, urumva nawe tuba turi ababyeyi, tuba dufite inguzanyo za banki, tuba dufite abana turera twishyurira amafaranga y’ishuri, icyo gihe uhita wumva ko ubuzima… Nawe kugirango ubone akazi k’iki gihe ni ibibazo. Urumva utekereza ibyongingo, waba uri n’imbere y’abantu ukananirwa kwifata. Ndakumenyesha ko aho twari twicaye dutegereje, hari abariraga barimo abakuze n’abato bose, buri wese wabonaga azenga amarira mu maso”

Uretse kuba aba bakozi bavuga ko barenganyijwe bakirukanwa mu buryo budakurikije amategeko, ngo nta n’Integuza bigeze bahabwa nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umurimo n’abakozi. Icyo bari baramenyeshejwe ni uko hari amavugurura azaba muri ibi bitaro gusa.

Ingingo ya 30 mu gitabo cy’amategeko agenga umurimo mu Rwanda, ivuga ko umukozi wese mbere yo kwirukanwa agomba guhabwa integuza. Iyi ngingo igira iti: “Integuza igomba kumenyeshwa mu nyandiko uruhande ireba hagaragazwa n’impamvu zituma amasezerano aseswa. Mu gihe cy’integuza, umukoresha n’umukozi bagomba kubahiriza ibyo bumvikanyeho byose mu gihe bakoranaga amasezerano y’akazi. Iyo habaye ubwumvikane bwa bombi, integuza ntiba ngombwa.”

Hanyuma ingingo ya 27 yo igira iti: “Iyo bibaye ngombwa gusesa amasezerano y’akazi hatanzwe integuza, igihe cy’integuza kigomba kungana n’iminsi cumi n’itanu (15) iyo umukozi yakoze igihe kiri munsi y’umwaka; ukwezi kumwe iyo umukozi yakoze mu gihe cy’umwaka cyangwa kirenze. Mu gihe cy’integuza yatanzwe n’umukoresha, umukozi wifuza gushaka akandi kazi yemerewe gusiba akazi rimwe mu cyumweru k’umunsi yumvikanyeho n’umukoresha we.”

Muri Mata 2016 nibwo Guverinoma y’ u Rwanda n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire aha ububasha iki kigo bwo gucunga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) ariko bikaguma ari ibya leta. Tariki 7 Gashyantare uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yashyikirizaga ibi bitaro umuyobozi mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet, nibwo hagaragajwe ko hari impiduka zizaba mu bakozi. Icyo gihe, Umuyobozi wari ucyuye igih w’ibi bitaro, Dr Rwamasirabo Emile, yavuze ko nyuma yo kwegurira ibi bitaro Oshen, amasezerano y’akazi ku bakozi azahinduka bitewe na gahunda z’uyu mushoramari mushya.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ibi bitaro ariko kugeza ubu ntibiradushobokera kuko abayobozi batitaba telefone zabo zigendanwa.

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version