Site icon Rugali – Amakuru

Ya nkuru ya DMI ya Kagame na Capt Safari ibaye ikinyoma! Kayitesi Immaculate aramagana ikinyoma cya Safari

Kayitesi Immaculate aramagana ikinyoma cya Safari. Kayitesi Immaculate ati “namaganye ikinyoma cya Safali Kazindu Patrick ushaka kunsenyera urugo nyuma yaho antaye mu nzu kuva 2012.” Safali yashakanye na Kayitesi 2010,aha rero Kayitesi ntiyarazi ko Safali afite abana bane(4) kuko safari yabimubwiye baramaze kubana.

Ikinyoma cy’uwiyita afande kapiteni  Safali nta shingiro gifite kuko kayitesi atangaza ko ashyingiranywa na safari ntiyigeze amubwira ko ari demobe.

Safali Kazindu we ntitwabashije kumubona ,ariko Kayitesi Immaculle we twabashije kumubona tuvugana nawe.

Kayitesi Immaculee mu magambo ye bwite yagize ati “ mu buzima nahuye nakaga kuko nashatse umugabo unduta mu myaka gusa ibyo ntacyo byari bintwayue kuko icyo naringamije kwari ukubaka,uyu safari twashakanye ambwira ko ari ingaragu ko atigeze ashaka ariko icyantunguye ni uko nyuma yo gusezerana, gusaba no gukwa nibwo  yaje kubwira ko afite bane(4) kuko abo bana baje mu birori by’ubukwe, nyuma bahise baza mu rugo turabana.”

Mu kiganiro ni ikinyamakuru Ingenzinyayo.com twamubajije ku makuru avugwa kw’itandukana rye na safari, mwatandukanye kubera ko ubonye abana yarabaguhishe cyangwa hari ibindi bibazo byari hagati mu rugo?

Kayitesi adusubiza yagize ati “nashatse ngamije kubaka ariko Safali yambereye umugabo mubi kubera ko yarafite abandi bagore byamuviriyemo kwirengagiza inshingano z’urugo kugera naho antaye mu nzu muri 2012 ajya gukodesha Kabeza nanjye nguma muri iyo nzu ntiyigeze agaruka.”

Ingenzinyayo.com ese Safali mwatandukanye ryari? Kayitesi ati “twatandukanye tumaze umwaka umwe gusa tubanye agenda ntwite muri 2011-2012 n’umwana twabyaranye namubyaye tutabana akodesha ukwe nange mba mu nzu yantayemo. Kuva muri uwo mwaka sinongeye kumubona nabwirwaga amakuru ye n’abandi bahuye nawe.”

Ingenzinyayo.com nonese ko Safali avuga ko yaje ukamubuza kwinjira mu rugo byo urabivuga ho iki? Kayitesi yasubije ko ibyo ari ibinyoma ndetse nta nibyigeze bibaho. yagize ati “ ibyo nibyo yahimbye nta kuri kurimo kuko anta ntiyongeye kugaruka mu rugo, nonese ni gute nari kubuza nyiri urugo kwinjira iwe? Na cyane ko nari kuba ngize amahirwe yo kuba aje kureba uwo yabyaye”

Ingenzinyayo.com nonese mu rubanza ruburana ubutane niba ntabanga ririmo waduha uko byagenze?

Kayitesi yagize ati “nyuma y’imyaka ine nibana n’umwana twabyaranye nahisemo kujya kwaka gatanya kuko nubundi twasaga nkaho twatandukanye nubwo byari bitarajya mu mategeko, mbere umucamanza yaciye urubanza ko tugabana imitungo yose igizwe n’amazu uretse inzu ya Kimihurura aho twashakaniye kuko Safali yambwiraga ko ari iy’umugore we mukuru kandi tukimara gutandukana yahise ayinsohoramo nabi musaba no kundeka ngo nshake aho kuba arabyanga.”

Ingenzinyayo.com hanyuma se nyuma yo gutandukana imyanzuro y’urukiko yashyizwe mu bikorwa?

Kayitesi asubiza kuri iki kibazo yagize ati “yego ibi nibyo ntandaro kuko Safali yategetswe gutanga indezo y’umwana twabyaranye ingana n’ibihumbi ijana buri kwezi (100000 frw) kugeza n’ubu yanze kuyatanga ikaba ariyo ntandaro yo kunjujubya  ashaka kunsenyera urugo.”

Ingenzinyayo.com hari amakuru Safali yatangaje ko wamushinje inyandiko mpimbano kandi mwarasinyanye muri Ambasade y’u Rwanda  mu gihugu cya Uganda byo urabivugaho iki?

Kayitesi asubiza yagize ati “ntabwo nigeze musinyira ibi ni ibihimbano bikabije nta nubwo nigeze njya mu gihugu cya Uganda kandi idosiye yakozwe n’Ubugenzacyaha bwa polisi y’u Rwanda imushyikiriza urukiko araburana arafungwa.” “Iyi dosiye yamufunze kubera kujya muri banki gushaka inguzanyo mu buryo bwe bwihariye kuko yasinye mu mwanya wange ntaho nigeze mpurira n’inyandiko yakaga inguzanyo.”

Ingenzinyayo.com Safali aragushinja ko yagufashije hamwe na murumuna wawe? Kayitesi ati “ ibyo Safali avuga ni ibinyoma kuko umuvandimwe wanjye yakoze ikizamini nkabandi, kandi yabonye akazi naratandukanye nawe yibana nange nibana kuko ntabwo yari kuba adatunze uwo yabyaye ngo atunge rubanda.”

Ingenzinyayo.com     Safali aragushinja ko mu gihe yigaga mu gihugu cya Uganda yaguhaga amafaranga ukayakoresha mu nyungu zawe bwite aho wakwishyuye umwenda mwari mubereyemo Banki ndetse ukamubuza no kugaruka iwe mu rugo urabivugaho iki?

Kayitesi  yagize ati “jyewe birantangaza ubwo urumva umuntu yakwemera kuguha amafaranga kandi mutabana, ikindi Safali arabeshya ntiyari kuza aho ndi twaratandukanye nta nubwo afite uburenganzira bwo kumvugaho naratandukanye nawe ,naho mu gihugu cya Uganda safari yabeshye abantu ko yari umunyeshuri kandi yakoraga mu mushinga witwa NILE BASIN.”

Ingenzinyayo.com ko Safali yatangaje ko hari ibimenyetso byerekana ko yakennye kubera wowe byo ubivugaho iki?Kayitesi yagize ati “arabeshya kuko yakoze inyandiko mpimbano ntiyishyura ideni rya banki arabihanirwa ibisigaye ni ukumparabika ashaka kuntesha agaciro no kunsenyera urugo kuko yamenye neza ko mfite fiyanse twabyaranye kandi tugiye kurushinga.”

Ingenzinyayo.com ni iki warenzaho kubyakuvuzweho na safali?Kayitesi ati “icyo narenzaho ni uko ibyo Safali yavuze byose ari ibihimbano bishamikiye ku rwango kugeza nkaho yavuze ko namubujije kwinjira mu rugo ,kongeraho ko yakoze ibyaha bitandukanye agakurikiranwa n’ubutabera  akabihanirwa.”

Ingenzinyayo.com gusoza ni ubuhe butumwa watanga?Kayitesi ati “burya mu muco nyarwanda turangwa no kugira ukuri ndetse n’indangagaciro ya kirazira ntabwo byari bikwiye gukomeza kubona abanyarwanda barenganya abandi nkuko nararenganye naho inzego bireba kugira uruhare mu nkundenganura.

Ikindi ni uko abazajya bashakana bajya babanza kumenya ko abo bagiye kubana batigeze  bashaka kuko ibi nibyo bibyara amakimbirane mu ngo maze ingo zigasenyuka zitamaze kabiri.”

Ubwanditsi
http://ingenzinyayo.com/

Exit mobile version