Site icon Rugali – Amakuru

Ya “Ndi Umunyarwanda” ntizigera ikuraho AMAKO -> 50% by’abatuye Kicukiro ngo bibona mu ndererwamo z’amoko

Mu kiganiro Umunyabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba yahaye Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bangana na 50% by’abatuye Kicukiro bakiibona mu ndorerwamo y’amoko, 25% bo ngo bavuga ko iby’amoko batabisobanukiwe neza, naho abandi 25% basigaye bakemeza ko iby’amoko byacitse.

Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG na Fidel Ndayisaba uyobora Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge batanga ikiganiro.

Fidel Ndayisaba yavuze ko mu bayobozi ba Kicukiro mu nzego z’ibanze, abangana na 45% bagaragaza ko babona y’uko hari ingengabitekerezo ya Jenoside mu batuye akarere.

Muri rusange ngo iyi mibare yerekana ko hari akazi kenshi ko kwigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ku byerekeye ubwizerane hagati y’abaturage nka kimwe mu byerekana umubano mu baturage ukomeye, imibare ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yerekena ko abatuye Kicukiro bizerana ku gipimo cya 89%, ariko ngo iyi mibare iri munsi y’impuzandengo ku rwego rw’igihugu kuko igipimo cyo kwizerana ku rwego rw’igihugu kingana  na 95%.

Ndayisaba yasabye abatuye Kicukiro cyane cyane ababyeyi, gukoresha umuti wa “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo urubyiruko rw’ubu ruzabe isoko yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu myaka myinshi iri imbere.

Aaron Makuba wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana yavuze ko kuba 45% by’abayobozi bemeza ko muri Kicukiro hari ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu giteye ubwoba, asaba ko hamenyekana imirenge igaragara mo ingengabiterezo kurusha iyindi kugira ngo habe ariho hashyirwa ingufu.

Paul Jules Ndamage wayoboye akarere ka Kicukiro mu myaka ishize yavuze ko byaba byiza abantu abafite ingengabitekerezo ya Jenoside barinzwe kuyinjiza mu bana cyane cyane muri za Kaminuza.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene nawe wari uri muri ibi biganiro we yavuze ko akurikije uko imibare y’abagize uruhare muri Jenoside ingana, ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iracyari mu banyarwanda.

Bizimana yavuze ko ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda hari abantu bagejeje ku myaka y’ubukure  bangana na miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane (3 400 000).

Miri aba, abangana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda mirongo itanu na kimwe na magana atatu mirongo inani n’umunani (1 951 388) barezwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; Ndetse muri bo abagera kuri 1 678 672 bahamijwe icyaha n’urukiko rwa gacaca.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) asanga ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika kubera ubwinshi bw’abayigizemo uruhare.

Kubwa Dr Bizimana, ibi byerekana ko Jenoside yagizwemo uruhare n’abantu benshi, bityo ko kurandura ingengabitekerezo bisaba imbaraga za bose kandi abayobozi bakirinda kuyifata nk’aho ari ikintu cyoroheje.

Dr Augustin Iyamuremye ukuriye urubuga ngishwanama ry’inararibonye yabwiye abari muri ibi biganiro ko bagomba kumva ko Abanyarwanda bose mu imyaka itandukanye (bafite) bakwiye gukora urunana rwo guhaana amakuru yo kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Nitwe twibaza, ni natwe tugomba kwisubiza uko abana bacu bazavamo abantu bazima tutazitana ba mwana.”

Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro rigizwe n’abahoze ari abayobozi muri Kicukiro, n’abahayobora muri iki gihe baba bahatuye cyangwa batuye ahandi.

Abayobozi n’abari abayobozi batandukanye b’Akarere ka Kicukiro baganira ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Karere ka Kicukiro.

Dr Augustin Iyamuremye atanga igitekerezo.

Senateri Prof. Chrisologue Karangwa yasabye ko byaba byiza iyi nama igiye iba inshuro zirenze imwe mu mwaka.

Nizeyimana Jean Pierre
UMUSEKE.RW

Exit mobile version