Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura Abanyamakuru benshi bari babukereye ku cyicaro cya RIB, bahageze babwirwa ko Nsabimana atari buze kuvugana n’itangazamakuru ahubwo ko umwunganizi we mu mategeko ari bumuvugire.
Nsabimana yagaragaye yambaye ishati y’amaboko maremare irimo ibara ry’ubururu, ipantalo ya kaki n’amataratara y’umukara atwawe n’abapolisi babiri. Yahagaze imbere y’abanyamakuru benshi bari bitabiriye mu gihe cy’iminota itatu abona kongera gusohorwa.
Umwavoka we yitwa Nkundabarashi Moise yavuze ko “Ibijyanye n’ibyaha aregwa bizatangazwa mu minsi iri imbere.”
Yakomeje avuga agira ati “Uwo nunganira ni we wampisemo. Abavoka dufite amategeko aturengera mu kunganira ukekwaho ibyaha. Kuvuga ko hari abavoka basabwe kumwunganira ntibabikore bafite ubwigenge bwabo.”
Ku wa 30 Mata 2019 nibwo byatangajwe ko yafashwe ndetse ari mu maboko ya RIB, byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.