Meddy na Willy Paul wo muri Kenya bashyize hanze indirimbo ’Uuh Mama’ bakoranye. Umuririmbyi wo muri Kenya Willy Paul yamaze gushyira hanze indirimbo yise “Uuh Mama” yakoranye n’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy. Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi yakozweho na Producer Teddy B wo muri Kenya, na Madebeat wo mu Rwanda.
Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo umusore abwira umukobwa ibyiza azabona mu gihe amwemereye urukundo, ikaba yariswe “Uuh Mama” bitewe n’uko iri jambo rigenda rigarukamo cyane.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Willy Paul yatangaje ko bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo ndetse ashobora gusohoka igihe icyo ari cyose. Will Paul ni we muhanzi wo muri Kenya ukoranye indirimbo na Meddy nyuma y’aho Meddy yagerageje gutangira umushinga wo gukorana indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol ariko bikaza kurangira indirimbo idakozwe.
Uretse Meddy, n’umuhanzi The Ben aheruka muri Kenya aho yari yagiye gukorana indirimbo n’umuhanzi waho uri mu bakunzwe witwa Otile Brown. Willy Paul ni umwe mu bahanzi bafite izina muri Kenya ariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Willy Paul yaherukaga gukorana indirimbo yitwa MMMH yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzaniya ikaba yarakunzwe cyane. Willy Paul akunzwe cyane mu ndirimbo; I do yakoranye na Alaine, Jigi Jigi, Take it slow yakoranye na Sauti Sol, Fanya, Njiwa yakoranye na Nandy, Hallellujah yakoranye na Nandy, Tiga Wana yakoranye na Size 8 n’izindi.
Source: https://radiotv10.rw/