Site icon Rugali – Amakuru

Wasanga uyu nawe azize Musoni James -> Meya w’Umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal yeguye ku mirimo ye

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite nyuma y’iminsi 418 ari kuri uyu mwanya.

Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yemereye IGIHE ko koko Nyamulinda yanditse ibaruwa ku wa 10 Mata 2018 asaba kwegura ku mirimo ye.

Ati “ Nibyo. Ni impamvu ze bwite. Tugomba kwicara tugasuzuma ubwegure bwe. Tuzaterana vuba tubisuzume.”

Nyamurinda Pascal wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, asimbuyeho Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Ubwo yatorwaga ku wa 17 Gashyantare 2017 yari yagize amajwi 161 mu gihe Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35.

Uyu mugabo w’imyaka 53, yari yagiriwe icyizere na benshi mu bagize inama Njyanama kuva ku rwego rw’imirenge, uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali bagera ku 196 bari bagize inteko itora.

 

Nyamurinda yari amaze iminsi 418 ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

 

Nyamurinda Pascal yari yatowe ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza Aurore

 

Share this:

Exit mobile version