Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’ikigo gitanga kikanakwirakwiza amazi mu Rwanda, WASAC, twinshi mu duce tw’umujyi wa Kigali tuzahagarikirwa amazi mu minsi ibiri yo muri iki Cyumweru, bitewe n’imirimo yo gusana umuyoboro wagize ikibazo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2017, ubuyobozi bukuru bwa WASAC bwashyize hanze itangazo rimenyesha abafatabuguzi bayo batuye mu mujyi wa Kigali, ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare kugeza kuwa Kane tariki 23 Gashyantare 2017, uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ruzahagarikwa kugirango hasanwe umuyoboro munini uvana amazi ku ruganda ukambuka umugezi wa Nyabugogo ari naho uwo muyoboro wangirikiye.
Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko imirimo yo gusana uwo muyoboro biteganyijwe ko izamara iminsi ibiri, bityo ikamenyesha abafatabugizi bayo ko ibyo bizateza ibura ry’amazi mu bice bya Gisozi, Karuruma, Gacuriro, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya Kimironko, Remera, Kicukiro na Kabeza.
Abafatabuguzi bashaka kutazatungurwa n’icyo kibazo cy’ibura ry’amazi muri iyo minsi, barasabwa kuzakora ibishoboka byose bakazigama amazi bazakoresha mu gihe amazi azaba yahagaritswe bityo ntibibangamire imirimo n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ukwezi.com