Site icon Rugali – Amakuru

WARUZIKO? Burya hariho Abanyarwanda b’inzobere batavugwa bihagije!

Iyo havugwa iby’u Rwanda, abantu bibanda ku bitagenda gusa, ku bwicanyi n’akaga duhozwamo n’abategetsi b’impumyi ! Nyamara hagati aho hari n’abana b’u Rwanda bakoresheje ingufu z’ubwenge bwabo maze bagera ku ntera ishimishije y’ubuhangange bwemerwa n’amahanga no ku bikorwa byiza nabyo bikwiye kujya bivugwa kuko bifitiye benshi akamaro. Muri abo bantu bakwiye kumenyakana no gushimwa harimo Dogiteri Eliyeli Ntakirutimana, abazungu b’Ababanyamerika bihereye akandi kazina ka NATAKI kuko ariko kaborohera mu kukavuga !

 Dogiteri Eliyeli Ntakirutimana (Nataki) ni we Munyarwanda wa mbere wabonye impamyabushobozi nyinshi mu buvuzi kandi zemewe n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Koko rero Dogiteri Nataki abarirwa mu baganga ba kabuhariwe b’Abanyamerika !
Leprophete.fr yakoze ubushakashatsi kuri  Dogiteri Eliyeli Ntakirutimana utuye kandi akaba akorera  mu mugi wa LAREDO(USA). Reka tubabwire muri make ibyo twashoboye kumenya.
Dogiteri Eliyeli Ntakirutimana yavukiye i Murama, nyuma ababyeyi be baza kwimukira ku Mugonerero (Kibuye). Se umubyara yari Umuvugabutumwa w’idini y’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi wayoboye itorero ryo ku Mugonero igihe kirekire. Pasteur Ntakirutimana Elizafani azwiho ibikorwa byiza byinshi yakoreye Abanyarwanda cyane cyane muri Kibuye, Cyangugu na Gikongoro. Abafashijwe n’Ibitaro bya Mugonero, abize mu ishuri ry’Abaforomo (Ecoles des  Infirmieres et celle des Assistants medicaux)  rya Mugorenero, abayoboke b’itorero ry’Abadiventiste rya Mugonero bashobora kubihamya. N’ubwo yatabarutse, benshi baramwibuka nk’umukiranutsi uruhukiye mu byishimo imbere y’uburanga bw’Uwiteka.

Dr Eliel Nataki arubatse, afite umugore witwa Geneviève n’abana bane.

Dogiteri Eliyeli Nataki yize amashuri abanza ku Mugonero akomereza ayisumbuye mu gihugu cya  Uganda. Kubera umurava n’ubuhanga buhanitse byamuranze akiri muto, Dogiteri Eliyeli yagiye gukomereza kaminuza ya Montemorelos mu gihugu cya Mexico (1975-1982) ahakura Impamyabushobozi y’ikirenga iherekejwe n’amashimo menshi mu buvuzi (Doctorat en médecine).  Ntiyarekeye aho ahubwo yagiye mu mugi wa New York afata imyaka itari mike mu masomo ajyanye no kunononsora ubumenyi mu kuvura indwara zihariye(Specialités) muri Kaminuza za Columbia University na New York Health Science Center in Brooklyn (1986-1989). Muri make Dogiteri Nataki ni inzobere mu byerekeye :
1. Gutera ikinya (Anestésie générale)
2. Kuvura indwara zinyuranye z’umutima
3.Kuvura indwara nyinshi zijyane n’uburibwe bw’amagufa, imitsi, ububabare bw’imikaya n’ingingo… .
Mu mugi wa Laredo, Dogiteri Nataki yatangiriye ku buvuzi bw’indwara z’umutima ubwo yakoranaga n’abaganga b’inzobere bo muri Leta ya Texas.
Muri iki gihe yashinze ibitaro bye bwite (PCT : Pain Consultants of Texas)  aho avura indwara nyinshi ndetse akanabaga(chirurgie).
Icyifuzo cya Dogiteri Eliyeli

 Dogiteri Eliyeli yemeza ko yikundira Abanyarwanda cyane,  ari abari muri Amerika ,ari n’abari mu Rwanda. Bityo akaba yizeye ko ubuhanga buhanitse afite mu by’ubuvuzi butazakomeza kugirira akamaro abanyamahanga bonyine.
Yifuza ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza n’amahoro kandi akaba yiteguye gutanga umusanzu we mu kubavura indwara byashoboka kandi akabikorera no mu Rwanda. Arizera ko umunsi umwe bizashoboka.
Umwanzuro
(1)Uwashaka kumenya amakuru arambuye yerekeye Dogeteri Eliyeli Nataki yareba ku rubuga rwa internet www.painless2day.com . Ushobora no kumuhamagara kuri telefoni ye yo ku kazi : 0019567277246.
(2)Abanyarwanda bafite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, uburibwe bw’amagufa, imitsi, imikaya, ingingo….bamenye ko hari umuganga kabuhariwe w’Umunyarwanda ushobora kubafasha.
(3)Aho gufatira urugero ku bagizibanabi, abana b’Abanyarwanda bakwiye kujya bihatira kwigira ku bantu bagize ibyiza bifatika bageraho nka Dogiteri Nataki. Imana imurinde, we n’umuryango we, kandi imuhe n’imbaraga zo gukomeza kwitangira kurwanya uburwayi no guha abaturage bamugana ubuzima buzira umuze.
Source: Leprophete.fr
Exit mobile version