Site icon Rugali – Amakuru

Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe

Kagame ati “Muzagerageze rimwe kubyiyima niba ari nko gufunga umwuka, uzagerageze rimwe ubyiyime. Nubikora kabiri uzaze umbwire niba hari icyo ubona watakaje. Hatakara iki? Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe? Ahubwo wabyiyimye ugakora akazi kawe njye nibwira ko umuntu muzima akwiye kuba afite ukunyurwa ngo yakora ikintu kigira ikivamo gifite agaciro kuri we no ku bandi. Iyo wakoze ikintu neza, iyo wishyize mu mwanya utiremereje, ugira ibi bisubizo.”

Uwahindukira akabwira umwicanyi Kagame ibi arimo abwira aba bakozi be hari aho yaba yibeshye? None se we akora iki? Igihugu cyoretswe n’ibibazo uruhuri arihe? Ntabwo ariwe wayoboraga? Ibyo byose abwira abo bayobozi ko ariwe bibarizwaho. Arababwira ngo bamanuke begere abaturage, we abegera kangahe ngo yumve ibibazo bafite? Hari uwiremereza nkawe? Imodoka aherutse kugura z’umutamenwa yaguze akayabo k’amafaranga zo mu bwoko bwa Rangeroveri umurinzi, we ko ataziyimye? Ubwo se tuvuge ko anyurwa n’ibyo afite? Niba anyurwa kuki yamariye umutungo w’igihugu mu nyungu ze? Ngo umuntu muzima aranyurwa, noneho kubera ko Paul Kagame atanyurwa tuvuge ko atari umuntu muzima nkuko yabyivugiye.

https://www.youtube.com/watch?v=c53adT1V4FE&t=1865s

Abo bayobozi nabo nta kindi bahugiyeho usibye gusahura, bacuranwa hagati yabo ibyakagombye kugirira akamaro Abanyarwanda. Kagame we bucya bwitwa ejo, wowe n’agatsiko kawe mukwiye guhambirizwa utwanyu mugaha umwanya abashoboye gutegeka bagategeka. Igihe wibaga iyi manda yagatatu wagiraga ngo ubanze wigwizeho umutungo kugirango uzabone impamba. Ariko se ko umenya iyo mpamba utazayirya ra? Menya neza ko izagarukira abanyarwanda kuko Imana ntiyabyemera ngo uwo mutungo ugenede uhere; amafaranga wabitse kuri ayo makonti yawe muri Panama n’ahandi, izo ndege za Golfstream, izo Rangerroveri umurinzi, ayo mazu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, urwo ruhererekane rw’amakompanyi Crystal venture, n’ibindi, ibyo byose ntuzajyana nabyo. Umuntu arapfa akabisiga nawe rero n’uko bizagenda.

Exit mobile version