KANDA HANO utwandikire ibibi waba uzi kuri Depite Mwiza Esperance. Uko Depite Mwiza Esperance abona iherezo ry’abatavuga rumwe na Leta baharabika u Rwanda kuri Facebook. Nubwo baruharabika, na bo ubwabo impinduka ziri mu gihugu barazibona. Urubyiruko rugerageza kubasubiza kandi bizakomeza. Babiterwa n’inzara, bazagera aho batuze.
Depite Mwiza Esperance avuga ko ibikorwa Leta y’u Rwanda imaze kugeraho byivugira kandi bidashobora gukurwaho n’amagabo abatavuga rumwe na yo birirwa bandika ku mbuga nkoranyambaga, dore ko ngo na bo ubwabo impinduka ziri mu gihugu baba bazizi.
Depite Mwiza, Umuvugizi wungirije w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu gihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru nyuma y’umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 43 bari bamaze icyumweru bahugurwa n’ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi, ry’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Mubyo abo banyeshuri bigishijwe, harimo ko umunyapolitiki nyawe yitwara kabone nubwo yaba atavuga rumwe na Leta, akazi ke atari uguhangana na yo ahubwo ari ugutanga ibitekerezo byubabaka,akajya inama ibitameze neza bigakosorwa.
Icyakora hari abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane ababa mu mahanga, bakunze kugaragaza kuri Facebook, Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga ko mu Rwanda ari ibicika, ku buryo ubakurikira yagirango mu Rwanda nta byiza, nta n’iterambere bihaba.
Aganira n’abanyamakuru, Depite Mwiza yavuze ko mu byo basabye abo banyeshuri harimo no kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda.
Yagize ati “…(bariya banyeshuri) barasoma, barasubiza iyo bibaye ngombwa, iby’I Rwanda birivugira.Abo bavuga ibyo ng’ibyo (basebya u Rwanda) iyo abo bana bahuye na bo, bashobora kubyirengagiza ntibabyumve uko bimeze ariko na bo bazi impinduka iri mu gihugu.”
Mwiza akomeza avuga ko bazakomeza gushishikariza urubyiruko guhangana n’abo bashaka kugaragaza isura mbi ku Rwanda kandi ngo amaherezo bazatuza kuko babiterwa n’inzara iba yabariye.
Ati: “Urubyiruko rwacu rero turabibabwira, na bo kandi barabitubwira kuko baba banabisomye , abenshi ni na bo banasubiza, kandi tuzakomeza. Ntabwo bariya bazaturusha imbaraga n’ubundi iyo umuntu ashonje aravuga ariko iyo inzara ikomeje kumukubita araryama agasinzira.”
Yakomeje avuga ko hari impinduka zigaragara u Rwanda rwagezeho, kandi ngo nk’abanyapolitiki bazakomeza guharanira ko izo mpinduka nziza zikomeza kandi zigizwemo uruhare n’abanyarwanda.
Umwanzuro wa 8 mu yafatiwe mu nama y’umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2015, wasabaga gushyiraho uburyo buhamye bwo kunyomoza ibivugwa ku Rwanda bitari ukuri no kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda ishingiye ku byo Abanyarwanda bihitiyemo kandi uguhitamo bw’Abanyarwanda bikubahwa.
Umwaka ushize ubwo hatangizwaga Itorero ‘Indangamirwa’ icyiciro cya cyenda ry’abanyarwanda biga mu mahanga, abaryitabiriye na bo basabwe kugaragaza neza isura y’u Rwanda n’amateka nyayo y’igihugu aho biga.
Makuriki.rw