Perezida Paul Kagame yavuze ko abarwanya u Rwanda ‘bakina n’umuriro’.
Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko abo bari “gukina n’umuriro”.
Kagame yigabye ko yafashe Sankara ngo n’abandi atarafata azabasanga iyo bari!
https://youtu.be/kEuxKdPhMqM
Mu ijambo yavugiye mu majyaruguru mu karere ka Burera uyu munsi, yijeje abaturage gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho bamugejejeho, avuga kandi ku kibazo cy’abaturanyi – atavuze mu mazina – no ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na leta akorera hanze y’u Rwanda yashinze umutwe w’inyeshyamba witwa FLN, ukaba uvuga ko ufite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko umaze amezi uhanganye n’igisirikare cy’u Rwanda.
- U Rwanda rwemeje ko rufite Major Callixte Sankara
- Intambara y’amagambo ya Uganda n’u Rwanda yaba iganisha hehe?
- Umutwe wa FLN uvuga ko ‘utaciwe intege’ n’ifatwa rya Sankara
Mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka ushize wa 2018, uyu mutwe wa FLN wagiye wigamba ibitero mu bice bitandukanye byo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda – ibice bikora ku ishyamba rya Nyungwe.
Kandi hashize igihe hari ibibazo by’imibanire hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda, ibi byagize ingaruka ku buhahirane n’ubuzima bwite bw’abaturage.
Mu ijambo ryanyuraga kuri radio na televiziyo by’igihugu biri kuba, Perezida Kagame yabaye nk’uvuga kuri ibyo bibazo ariko mu buryo buziguye, imbere y’abaturage babarirwa mu bihumbi bari baje kumwakira mu karere ka Burera.
‘Turashaka kubana neza’
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, leta y’u Rwanda yasohoye itangazo “rigira inama” abaturage kutajya muri Uganda kuko u Rwanda ruvuga ko hari abajyayo bagafungwa bakanakorerwa iyicarubozo.
Leta ya Uganda yo yatangaje ko abafunzwe ari abakekwaho gukora ubutasi.
Bwana Kagame uyu munsi yavuze ko bibabaje kuba hari abaturage bo muri ibi bice by’amajyaruguru bambuka umupaka bajya gushaka serivisi bakabaye babonera mu Rwanda, bakajya kuzaka mu baturanyi.
Yagize ati: “Abaturanyi bahereye kuva kera bashaka kuduteza ibibazo buri kanya… iki gihugu mureba ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo turi insina ngufi. Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano”.
Bwana Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza no guhahirana n’abaturanyi, ariko ko rutazemera kubana n’ukora “ibinyuranye n’amatwara tugenderaho”.
‘Barakina n’umuriro uzabatwika’
Mu kwezi gushize, u Rwanda rwatangaje ko rufite uwari umuvugizi w’umutwe wa FNL, Major Nsabimana Callixte “Sankara”. Mu mpera y’umwaka ushize, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahaye u Rwanda umuvugizi ndetse n’ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR – na wo urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bwana Kagame uyu munsi yavuze ko umutekano w’u Rwanda, mu gihugu no hagati yarwo n’abandi, ugomba kuboneka “ku neza no ku ngufu”. Ko abawubangamiye nubwo baba bari hanze y’igihugu “bazagenda babageraho”.
Yagize ati: “N’abo bose mwumva ku maradio no kuri Internet, bariya ntibazi ibyo bavuga, ntibazi ibyo bakinisha”.
“Babivuga bibwira ko bari kure.. koko bari kure y’umuriro, ariko umunsi wegereye umuriro uzakotsa”.
Yizeje abaturage ko igihe cyo kubura umutekano cyarangiye. Ati : “Iki ni igihe cyo gushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo”.
Abo mu mashyaka ya RNC na MRCD barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bakunze kumvikana bashinja ubutegetsi bw’u Rwanda ibirimo igitugu, gukenesha abaturage, gufunga no gutoteza abatuva rumwe n’ubutegetsi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu – ibirego u Rwanda ruhakana.