Vuba aha Kagame azaba yahindutse IKIGARASHA muri USA. Muti gute?

Uwavuga ko dutangiye gutsinda Kagame muri USA ntiyaba yibeshye. Kagame akomeje kwicukurira imva ye yica afunga abamufashije kugera ku ngoma. Kwica Assinapol Rwigara, gufunga Gen Rusagara na Col Tom Byabagamba nibimwe mu bintu Kagame yakoze bishobora kuzamukoraho.

Nawe reba ejobundi ashobora kuzafunga Diane na Adeline Rwigara bivunga ngo azaba akomeje gucura ya mva ye tumaze kuvuga.

None reba abana ba Gen Rusagara biyemeje kuvuga bakareka guceceka mu gihe umubyeyi wabo arimo gupfira muri gereza za Kagame. None se uwambwira ko Kagame arimo gutsinda urugamba twangije ni nde?

Birakwiye ko n’abandi bose Kagame yafungiye ababo cyangwa yiciye baba ku ruhande rw’abahutu cyangwa abatutsi bajya ku karubanda maze dufatanye kumurwanya. Aramutse afunze Diane na Adeline Rwigara bizaba bibaye nka wa mushoferi uva muri vitesi ya 2 akanya mu ya kane asimbutse iya gatatu!

Bivuga ngo ya PRESSURE avuga atagira noneho izikuba 100. Abandi ba senateri naba kongeresimani baziyongera bamwamagana ndetse n’isi yose izahita imenya ko ari ikirura kiyambitse uruhu rw’intama. Niba wibwira ngo ibyo mvuga ndabeshya, tega amatwi uyu mukobwa wa Gen Rusagara: