Yanditswe na Rpf Gakwerere
Icyi kimweru, isi yose iri mugatangaro k’igitabo kitwa “Fire and Fury” bivuga “Umuriro n’Uburakari: Mu mbere ya White House kwa Trump” cyanditswe n’uwitwa Michael Wolff. Iminsi mike nyuma yaho gisohokeye, hamaze kugurishwa ibyo bitabo byinshi ku buryo kimaze kuba igitabo cyambere cyagurishijwe ku bwinshi muri uyu mwaka wa 2018. Igurishwa ryacyo rikomeje kuzamuka cyane, ibyo bikaba ari ukubera urusaku n’uburakari bwinshi bwa Trump kubera icyo gitabo.
Iki gitabo cya Michael Wolff kiravuga ku mikorere, ibikorwa n’uburyo Trump yayoboye muri uyu mwaka ushize. Umwanditsi w’iki gitabo yararebye, yiga neza itekinika ryabaye mu kwiyamamaza kwa Trump ku mwanya wa perezida, yiga ibyegera bya Trump, yiga imikorere ya Trump, n’uburyo iryo yamamaza ryakozwemo.,
Iki gitabo kiravuga ku bana ba Trump, abakwe be n’abamufasha bya hafi. Umwanditsi yasohoye ibyavuzwe n’abakozi ba White House hamwe n’abafasha Trump bo hejuru nta bwoba afite; Umutwe w’iki gitabo uhuye koko n’ibiri muri iki gitabo.
Ntabwo ari nk’uduhugu duto, umwanditsi wa “Fire and Fury”Michael Wolff ubu ntabwo ari muri gereza, nta nubwo bamushimuse cyangwa ngo yicwe. Arakidegembya, aragenda hirya no hino bamubaza kubyerekeranye n’imiyoborere ya Trump, umuryango we n’abafasha be bahafi. Ubwo bwisanzure bwe mu kuvuga burinzwe kandi buhagarikiwe n’itegekonshinga ry’Amerika. Ku ngoma ya Kagame, igitabo nk’iki kivuga urupfu, waba ugize Imana ugafungirwa mu mwobo aho iyica rubozo riba ifunguro ryawe rya buri munsi..
Col Tom Byabagamba, uwari ukuriye uburinzi bwa Kagame yakatiwe imyaka 21 gusa kubera ko yumvaga radiyo Itahuka, radiyo yabatavuga rumwe na leta y’u Rwanda ikaba ari Radiyo y’Ihuriro ry’Abanyarwanda RNC, muramu we Gen Frank Rusagara nawe yakatiwe igifungo k’imyaka 20 azira nk’ibyo Col Byabagamba azira. Niba kumva radiyo y’abatuvuga rumwe n’umwicanyi Kagame ari icyaha gikomeye, ubwo se murumva bigenda gute igihe hari unenze bikorwa by’urukozasoni by’ako gatsiko kigaruriye ubutegetsi?
N’ubwo abatera ubwoba, akabashimuta, akabafunga, akabica urubozo no kubica bakabashyingura birimo, ntabwo Kagame azashobora guhagarika imitima y’abo barira baharanira kwibohora ibikorwa bibi bye n’agatsiko ke.
Nk’uko nabibasezeranije mu nyandiko yanjye yo ku cyumweru gishize, uyu munsi ndababwira ku bibera mu nzu kwa Kagame, uko urukundo rwatashye mu rugo rwe, uko uwo munywi w’amaraso y’abantu agiye kuba sebukwe vuba aha. Banyarwanda nkunda, umukobwa w’uwo munywi w’amaraso y’abantu – Igikomangoma cy’u Rwanda, Ange Kagame arimo arahumeka ubukwe. Wenda mbere y’ibyo birori by’ubukwe, kubera ibyishimo, wabona Kagame afunguye abanyapolitiki bose akabavana muri uriya muriro ngo ni gereza, ariko ibyo ni ibyifuzo biri mu bitekerezo byanjye.
Urukundo rw’icyo Gikomangoma,ni urukundo rwatangiriye kandi rukurira muri Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika aho Ange yigaga igice cya mbere cya univerisite muri leta ya Boston. yaje gukundana n’umukinnyi wa Basketball ya College ukomoka muri Senegali. Uwo niwe wari umukunzi wa mbere wa Ange. Rwari urukundo rukomeye. Jeannette Kagame Gasana aho abimenyeye abibwiwe n’uwari ushinzwe umutekano w’abana b’Umwicanyi Paul Kagame muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa Major Patrick Karuretwa, ubu akaba ari umwanditsi by’umwihariko wa Luciferi akaba yaranazamuwe ari Lt Col. Akimara kubyumva, Jeannette Kagame Gasana yahise yihutira guhagarika urwo rukundo.
Umuntu ungezaho amakuru nizeye yambwiye ko Jeannette Kagame Gasana ubwe yamwibwiriye aya magambo, “Niba ashaka ubuzima burambye agomba guhagarika ubu bucuti bitabaye ibyo ise azamwiyicira we ubwe n’ibiganza bye.” Nyina yakomeje kumushyiraho igitutu umwana w’umukobwa ageraho ahagarika urwo rukundo ariko akomeza kubonana n’umuhungu igihe babonye ko ari ngombwa. Nyina w’umukobwa wari mubyukuri uwungirije Perezida icyo gihe ategeka Major Patrick Karuretwa gukaza icunga rya Ange na Ivan Kagame, icyo gihe bourses zatanzwe ari nsyinshi ku barinda umuryango wa perezida kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri iryo shuri abo bana b’umukuru w’igihugu bigagaho. Ibyo byose byari ukugira ngo imicungire y’abo bana bayikaze.
Ibi byatumye Jeannette Kagame Gasana atangira guhiga uwaba umukunzi w’umukobwa we, ibi yabikoze mu kwezi kwa cyenda ku mwaka 2017, icyo gihe hari Rwanda Day muri San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bamwe basigaye bita Rwanda Day, Rwanda y’igikomangoma – Ange Kagame bamuhuje na Bertrand Ndengeyingoma bagenzi be bakaba bamwita Billy; umusore muremure, mwiza kandi w’igihagararo cyiza ukiri na muto. Umurebye mu gihagararo akwiye rwose igikomangoma cy’u Rwanda, kuva u Rwanda rwarabaye nka kompanyi iri mu bwami bwa Kagame.
Hasi muri bubone ifoto ya Bertrand Ndengeyingoma uzwi nka Billy yambaye umupira w’umukara ari kumwe n’inshuti ye y’amagara Manzi wambaye ijaketi.
Bertrand Ndengeyingoma afite mushiki we witwa Belise ukuriye RDB, bombi bakaba ari abana ba Muzehe Cyrille Ndengeyingoma, umucuruzi, kubaba batuye i Kigali, niwe nyiri inzu irebana na Ecole Belge muri Kigali.
Ukurikije ibyo uwo umpa amakuru yo mu muryango wa Kagame (Isoko nizeye), Ange na Bertrand bahuye bwa mbere mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2016, icyo gihe Igikomangoma cyari cyagize ingendo 3 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajya guhura nawe izo nshuro zose yagendaga mu ndenge ya se y’ubwoko bwa Gulfstream 4. Naho muri 2017 kuva mu kwa mbere kugera mu kwa munani, igihe cy’amatora cyari kibandanyije, igikomangoma cyari cyimaze gukora ingendo zirenga 6. Muri icyo gihe, inshuro zose ise yakoze ingendo zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igikomangoma cyaramuherekezaga maze kigakoresha iyo ndege ya se kijya kureba umukunzi wacyo.
Uyu muryango wa Kagame waba warakoresheje amafaranga y’igihugu muri ziriya ngendo z’ikirenga? Cyangwa bakoresheje, n’ubu bakoresha amafaranga babonye mu buryo butaziguye mu kwishyura ziriya ngendo z’ikirenga? Buri wese ashobora kugira icyo abivugaho. Ange yaje kwereka umusore ise muri 2017, umwicanyi w’u Rwanda asa nk’uwishimiye iryo hitamo.
Nyuma y’amatora adafututse aho Kagame yigize umwami wa kompanyi izwi nk’u Rwanda, umukobwa yegeye se amubwira ikifuzo cye cyo kujya kwiga ikiciro cya gatatu cy’amashuri yisimbuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva mu mwaka wa 2015, Ange Kagame yakoze mu biro bya perezidansi, yabanje gukora mu biro bishinjwe itumanaho yungirije Ines Mpambara wari umukuru w’abakozi muri perezidansi. kuva mu kwezi kwa munani 2017 Ines Mpambara yakoranye na Lt Col Patrick Karuretwa wari umwanditsi wihariye wa perezida kandi akaba yarabaye n’umurinzi we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika..
Hagati mu kwezi kwa cyenda, Ange Kagame yatangiye amashuri ye y’ikiciro cya gatatu cya Univerisite muri Universite ya Colombia mu ishami ryigisha imibanire myiza, ariko Village Urugwiro yabigize ibanga maze itanga amakuru atariyo kugirango bayobye umurari. Ubu kuri uyu munsi nandikiyeho iyi nkuru Ange Kagame arimo arategura igitabo kirangiza amashuri akaba ateganya kugitanga hagati mu kwezi kwa munani 2018.
Ku Gikomangoma, aya masomo ntiyarakenewe kuri we. Gusa afata aya masomo yagiraga ngo abone uko yegera umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma ariwe Billy; abo bana bakundanaga bashakaga kugira ngo bamenyane kurushaho kure y’amaso y’abanyarwanda. Ariko biyibagije ko n’ubwo amaso ya kaporali aterebayo, ko afite amatwi hose.
None ubu vuba aha Kagame agiye kuba papa mukwe, ariko se ku kihe giciro? Kuba ise w’umuhungu uzashaka umukobwa we byaba se bizatuma Kagame ahinduka akubahiriza amategeko, akubahiriza ikiremwa muntu akagendera kuri demokarasi? Ntabwo bishoboka. Muri uku kubana kw’iyi miryango, umuryango wa Ndengeyingoma niwo uzayatamo. Ariko reka tubitege amaso, niba amahirwe ari ku ruhande rw’umuryango wa Ndendeyingoma, ubukwe ntibuzaba.
N’aho Jeannette Kagame uri gucura imigambi y’ubu bukwe, arimo kubwihutisha ariko abo bana bakiri bato bashaka ko bigenda buhoro kuko bashaka kubanza kumenyana neza. Nk’uko Jeannette Kagame Gasana abyifuza, yifuza ko abana be batashaka mu miryango yavuye Uganda, niyo mpamvu igihe Kagame yashakaga ko umuhungu we arongora umukobwa wa Joseph Mugisha mu rwihisho, Jeannette Kagame Gasana yarabisuzuguye. Kuri iyi ngingo ntabwo namurenganya. Hehe n’abasajya!!
Umuryango wa ndengeyingoma waturutse i Burundi, umuryango wiyubashye mu ngo nyarwanda zavuye i Burundi. Muzehe Cyrille Ndengeyingoma ni papa mukwe mwiza ku buryo umubyeyi uwo ari we wese yamwifuriza umukobwa we. Mu gihe gishize, mu ntangiriro za 2000, Muzehe Cyrille Ndengeyingoma yakundaga gukina tenisi na Paul Kagame kuri cercle sportif i Kigali. Ariko ibi byari mbere y’uko umwicanyi Kagame yubaka ikibuga cya tenisi iwe muri Village Urugwiro – Kunzu y’umukuru w’igihugu.
Nk’uko uwitwa Israelmore Ayivor yavuze” ntugatinye kugeza amakuru kuri rubanda rwakandamijwe.” Kaporali agendeye kuri iri jambo niyo mpamvu azakomeza kubagezaho amakuru kugeza avuyemo umwuka.