Vodavoda Evode yatwise imbwa ariko nawe yitwaye nkaya mbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira! Gusa amanye ko ari nka ya BIHEHE ihetse IMPYISI!

Vodavoda Evode na Mukuralinda bakomeje kuba abacurabinyoma ba Kagame mu kubeshya ko Ingabire yemeye ibyaha atakoze. Ubu koko Kagame yarebye abona aba basope aribo bashoboye kubeshya no kubeshyera Ingabire Victoire?

Umwe muribo Vodavoda Evode wabise amabandi yafashe igihugu bakoresheje imbunda akavuga ko kuba baraje barasa bitwaje imbunda ko bo tudashobora kubita abacikacumu kandi ntiyabeshye, ubu Kagame koko yabuze no kohereza Minister we Busingye?

Noneho Kagame arangije atuzanira Mukuralinda Alain! Uyu we ajya yivugiriza INTANGA kuko mbona aribyo ashoboye naho ibyo gushaka gutekinika ibya Ingabire byaramunaniye. Ubu koko uretse Kagame wemera ibyo aba bacurabinyoma bavuga ninde wundi wakwemera ibyo bavuga koko?