Site icon Rugali – Amakuru

VOA: Rwanda – Noheli n’ Ubunani yasanze abanyarwanda mu bukene bukabije

Abanyarwanda bizihije Noheli mu bukene, ibi byose akaba ari Kagame wabiteye. Kagame niwe ntandaro y’ubukene bw’abanyarwanda aho bamwe ku munsi wa Noheli bazindukiye mu mirima abandi bazindukira mu mirimo y’ubwubatsi aho babasanze hejuru y’ibikwa bubaka nkuko Ijwi ry’Amerika ryabive. Abaturage bati umuntu yizihiza Noheli iyo hari icyo afite yishimana iyo ari ntacyo agashimishwa ni akazi.

Kagame yarangiza akirirwa aririmba ngo yazamuye imibereho y’abaturage b’abanyarwanda. Umuntu akibaza ko yirirwa afata imyenda hirya no hino ayimaza iki? Uretse kuyisahurira ku ma konti ye.
Ngo muri 2020 ubukene bukabije mu Rwanda buzaba ari zeru ku ijana byavuzwe na minisitiri Gatete umwaka ushize wa 2016 byandikwa n’ikinyamakuru Igihe. Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi, bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire ya miliyoni $95, azakoreshwa muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage, by’umwihariko mu gukurikirana uko bagenda bivana mu bukene.

Ni inguzanyo izishyurwa mu myaka 40 ku nyungu ya 0.75%, ariko hakabaho imyaka 10 u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura. Icyo gihe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, yavuze ko u Rwanda rufite gahunda zitanduka zifasha abakene nka Girinka, aho ubwo zatangiraga mu 2006, mu myaka itanu Abanyarwanda barenga miliyoni bivanye mu bukene, mu yindi itatu yakurikiye 650 000 babwivanamo, bigaragaza ko u Rwanda ruzi uko ubukene bukabije bugabanuka, ariko hakenewe kumenya byinshi kuri izo mpinduka n’ahashobora kongerwa imbaraga.
Iyi mibare yose batanze hano ntabwo nshidikanya ko yavuye muri rya tekinika rya Kagame n’abantu be dore ko babigize agakoryo barisha. Iyi gahunda ubwayo ntabwo yari gahunda mbi ariko sinkeka ko ariyo izakura abanyarwanda mu bukene. Byongeye Kubera ingeso yabaye karande usanga abambari ba Kagame byose babyikubira, ugasanga ngo hamwe inka zapfuye cyangwa ngo zabuze mu buryo butumvikana.

Iyi nguzanyo ya Banki y’Isi izakoreshwa muri izo gahunda zivana abaturage mu bukene harimo kunoza ibijyanye n’Ubudehe no kubaka uburyo bufasha gukurikirana uko abaturage bava mu bukene hashingiwe ku makuru afatika (Management Information System, MIS). Ahubwo Ibyiciro by’ubudehe n’ibyo bituma abanyarwanda barushaho kuguma mu bukene kuko n’ubundi usanga umuntu bamusize mu kiciro atakagombye kujyamo abakene bagakomeza muri ubwo bukene abandi bitwa ngo barifashije bagakomeza bakabikiriramo.

Minisitiri Gatete yavuze ko aya mafaranga agenda afasha haba mu bakene abari muri gahunda ya VUP ( The Vision 2020 Umurenge Program) bahabwa imirimo bishyurirwa, abahuzwa na za Sacco bagahabwa inguzanyo ngo bihangire imirimo, hagamijwe gufasha Abanyarwanda benshi bashoboka. Gahunda ya VUP n’imwe mu nkingi zigize gahunda y’imbaturabungu (EDPRS I& II) yashyizweho na Guverinoma y’Urwanda. Nyamara mu mirenge imwe n’imwe hari aho usanga abaturage bafashwa na VUP batabikwiye hagashingirwa ku cyenewabo n’ikimenyanye by’abashinzwe gushyira abaturage

mu bagenerwa bikorwa b’iyi gahunda. Iki kibazo kimwe n’ibindi birimo ibirarane ku bakoze imirimo rusange, inyungu zihanitse ku nguzanyo zitangwa no kuba idakorera mu mirenge yose n’ibindi biri mu biyidindiza. Ngo nabavuye mu bukene bukabije n’ubu hari ibyo bakibura, hakaba n’ubwo bigorana kubakurikirana ngo hamenyekane niba badasubira muri bwa bukene. Ubu se 2020 ko ari ejo bundi mu myaka itatu ibi Kagome yiyemeje azaba yabigezeho?

Ange Uwera

Exit mobile version