Mu itangazo BBC yashyize ahagaragara, iravuga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byayo byose mu Burundi imaze kubona ko inzira zose yagererageje ngo yumvikane na Leta ntacyo zagezeho, kandi ikabona ko itazongera kubona uburengenzira bwo gukorera mu Burundi.
Mu kwezi kwa gatatu, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhagagarika ibiganiro bya BBC mu Burundi, ndetse n’abanyamakuru, aba BBC kimwe n’abandi, babuzwa kuzongera gutarira amakuru BBC.
Leta y’Uburundi yafashe iyo ngingo nyuma y’aho BBC itangaje inkuru ya videwo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yerekana ko inzego z’Uburundi zishinzwe iperereza zifite amazu zifungiramo abantu kandi bagakorerwa iyicarubozo.
Icyo kiganiro cyakozwe n’ishami rya BBC rikora amaperereza yimbitse muri Afurika nticyashimishije Leta y’Uburundi. Abategetsi b’Uburundi banenze BBC ko yari yagambiriye guha igihugu isura mbi ku rubuga mpuzamahanga.
Nyuma BBC yakomeje kugerageza ko impande zombi zakumvikana, ariko ntibashobotse. Uyu munsi rero, mu itangazo yashyize ahagaragara BBC yagize iti:’ Kugirango tutazavaho turenga ku mabawiriza ya Leta y’u Burundi cyangwa se tugatuma abanyamakuru bacu babangamirwa no kuba bakorana na BBC, dufashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byacu mu Burundi”.
Amashyirahamwe aharanira ubwisanzure b’itangazamakuru yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ifungwa ry’ibiro bya BBC, avuga ko abaturage bakesha amakuru asesenguye ibimenyeshamakuru mpuzamhaganga aribo bahahombera.
Ishami rya BBC rivuga mu Kirundi ryari rimaze imyaka isaga 16 ritambutsa amakuru n’ibiganiro byaryo byumvikanira muri FM ku butaka bw’Uburundi.
Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushizwe imirongo ya FM Radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikaniragaho nayo yahagaritswe by’agateganyo. Ikindi kandi, Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Leta y’Uburundi yabujije abanyamakuru kuba batara cyangwa baha inkuru radiyo Ijwi ry’Amerika.
Erenest Sagaga uyobora urwego rushinzwe uburenganzira bw’abanyamakuru n’umutekano wabo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru aravuga kiriya cyemezo kigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamuru bugeramiwe mu Burundi.
Source: VOA