Site icon Rugali – Amakuru

VOA Murisanga: Ni Agasaro Kaburaga! Ikibazo cy’abana batandukana n’ababyeyi babo cg se n’abavandimwe

VOA Murisanga: Ni Agasaro Kaburaga! Ikibazo cy’abana batandukana n’ababyeyi babo cg se n’abavandimwe

Murisanga uyu munsi ifite indi nyito y’umwihariko: Ni Agasaro Kaburaga. Turareba ikibazo cy’abana batandukana n’ababyeyi babo cyangwa se n’abavandimwe babo bitewe n’intambara zituma abantu bahunga, cyangwa ibiza bibatwara ababyeyi bagasigara ari imfubyi. Abo bana iyo babuze kivurira kubera kubura ababo, izo ntambara ni bo zihitana bwa mbere, abashaka kubafatirana kubera ubukene, baba barekereje.

Akarere k’Afurika y’ibiyaga bigari kamaze imyaka irenga 30 kugarijwe n’ubushyamirane ndetse n’umutekano muke wateje abahatuye guhunga. Gufasha imiryango kongera guhura ni byo Ijwi ry’Amerika yatangiye ikora dore hashize imyaka irenga 25. Twafashaga imiryango yatandukanijwe n’intambara kumenya irengero ry’ababo. Benshi barabonanye. Abana babona ababyeyi. Abavandimwe barahura. Twafashije n’abahahamutse kongera kwiyubaka.

Kuki twongeye kubikora. Twahinduye imikorere. Gusa gusaba gushaka umuntu umaze imyaka 30 ataboneka, si kimwe no gushakisha umaze imyaka ibiri cyangwa itatu abuze. Mu rukurikirane rw’ibiganiro twahaye akazina “AGASARO KABURAGA”, mwese turabatumiye kuzadufasha gutunganya umukoro twiyemeje. Ku ikubitiro tuzibanda cyane ku bana bavuye mu Rwanda.

Exit mobile version