Umujyi wa Kigali Mu Yindi Sura.
Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragara neza mu iterambere ku rwego mpuzamahanga. Cyokora, uyu mujyi ufite ibice byawo bimwe na bimwe, aho ubuzima bukigoranye.
Ibyegeranyo bikorwa mu rwego rw’iterambere ry’imijyi bikunze gushyira umujyi wa Kigali ku isonga mu mijyi isukuye.
Umujyi wa Kigali kandi ushyirwa mu myanya y’imbere mu mijyi itekanye aho abenegihugu n’abagana kigali bashobora kugenda nijoro ntacyo bikanga. Ibi ariko bishingira ku ngufu ubutegetsi bw’u Rwanda bushyize mu isuku , mu mutekano no mu bikorwaremezo
Ubusitani bugaragara ku mihanda buruhirwa amanwa n’ijoro mu bihe by’impeshyi ngo butuma. Imihanda inyura ku nyubako ziteye amabengeza na yo yarafunzwe mu rwego rwo kuzirindira umutekano. Aha hiyongeraho n’umutekano bigaragarira amaso ko wakajijwe no kuba nta bucuruzi bw’akajagari buzwi nko Kuzunguza bwemewe I Kigali.
N’ubwo biri uko hari bimwe mu bice biri kure y’imihanda idahuriraho urujya n’uruza ababituye bitoroshye kubona imibereho.
Urugero ni ahitwa Bannyahe I Nyarutarama mu mujyi wa Kigali aho bitoroshye gucukura ubwiherero. Ibice nk’ibyo ahanini byiganjemo abaturuka mu ntara zitandukanye z’igihugu baza gushaka imibereho mu mujyi wa Kigali.
Impamvu itungwa agatoki yo kuba Kigali ikomeje kurabagirana ariko hagakomeza kugaragara ibice bigoye kwemeza ko biri muri Kigali, ni ingufu z’umurengera ubutegetsi bushyira mu bikorwaremezo. Ibi bifatwa nka nyirabayazana yo kuba abavantara bumva ko bakesha imibereho Kigali.
Ubutegetsi bw’i Kigali bwizeza ko bushyize ingufu mu guteza imbere indi mijyi miti yunganira Kigali.
Source: http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3427300.html