Kigali: Abakeneye akazi bahujwe n’abakoresha muri Job Net, kuri bamwe icyizere ni ntacyo
*Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baragishama abandi bakagaragaza ko nta cyizere bafite cy’akazi.
I Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2016 abantu bashaka akazi bagera ku 1000 cyangwa barenga, bitabiriye gahunda ya Job Net ihuza abakoresha n’abashaka akazi, kuri bamwe mu bitabiriye ngo nta mahirwe y’akazi bizeye muri iyi gahunda, ku bakoresha bon go iyi gahunda izagumeho kuko yatumye bamenyekana kandi abantu bakamenya ibyo bakora n’amahirwe bafite.
Iyi gahunda y’ikigo cya Kigali Employment Service Center yateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, n’ikigo GIZ cy’Abadage, yatangijwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruriza Monique, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Mulindwa Samuel n’uhagarariye GIZ.
Umwe mu baitabiriye Job Net, witwa David utuye i Ndera yatangarije Umuseke ko kuza muri iki gikorwa ari nta cyizere na mba cyo kubona akazi baba bafite, ngo ni ugupfa kugerageza nko kwanga ko umuntu yakwibuza amahirwe yaba yaboneka mu kubona akazi.
David ni umutekinisiye, soudeur, afite n’impushya zo gutwara imodoka, ngo yize amashuri atatu yisumbuye, avuga ko mu kazi akora ibintu bigenda bipfapfana bitewe ngo n’abashoramari babijyamo bafite amafaranga menshi.
Ati “Ibintu byaje byo kwimura amasoko y’abatekinisiye, kubavana mu ngo bagakorera mu gakiriro…, urugero nka Kicukiro bigaragara ko ari hatoya, ibibanza ni bikeya, birahenze ku buryo buri wese atapfa kuhigondera. Nta cyizere cyo kubaho udafite amafaranga, udafite n’ahandi wakura inkunga yatuma witeza imbere.”
Uyu musore watereye icyizere ibigo nka banki na BDF, avuga ko bigoye kubona inkunga zabyo kuko ngo abagore ni bo bari barahawe amahirwe cyane, ariko ngo na bo ntabageraho bose.
Ati “Ni uwagira igitekerezo cyamupfana ubusa, kuko sinzi ko Leta hari icyo yakorera abantu bose kubera ubwinshi bwabo. Sinzi, kereka ahari ku muntu ukomoka ku muryango ukize, ukaba wamufasha, naho kwisunga Banki ni ibintu bigoye cyane. Nta kintu kigaragara umuntu yaheraho, urebye, rwose ni amayobora.”
Federode Uwambajimana waturutse i Nyanza na we aje gushakira amahirwe y’akazi muri Job Net, amaze imyaka itatu arangije amashuri mu Icungamutungo n’Ikoranabuhanga, uretse ngo kuba yarabonye ibiraka bikebike, nta kazi gahoraho yigeze abona kuva arangije Kaminuza, ibyo avuga ko ngo byamufashije kubona amavuta no gutunganya umusatsi gusa nk’umukobwa.
Agira ati “Ubuzima hano hanze kugira ngo umuntu abone akazi ntabwo byoroshye, bisaba kwigirira icyizere, kandi bigasaba kuba ufungutse, kandi ugashaka n’umuterankunga akagufasha kugira ngo na we ugire icyo ugeraho.”
Ku bwe ngo kuba yaje muri iri huriro, ngo kubona akazi birashoboka mu kwizera abifashijwemo n’Imana, ariko ngo ku rubyiruko gutinyuka kujya mu bizamini no kwizera ko bakora neza mu kazi bishobora kuba andi mahirwe yatuma babona akazi.
Monique Mukaruriza, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko iki gikorwa ngarukamwaka, gifitiye akamaro abafite akazi n’abagatanga, kuko ngo abashaka akazi bahurira hamwe bagatanga amakuru ku byo bashoboye, ku ugafite na we bikamufasha kubabona atarinze gufata umwanya ajya mu binyamakuru, no gutakaza ikindi gihe.
Avuga ku bushomeri mu rubyiruko yagize ati “Si ngombwa ko abantu bose barangiza bajya gushaka akazi ahandi, n’aha twabonye ko hari urubyiruko rwihangiye imirimo, Kigali Employment Service Centre ikorera Kimisagara, ifasha urubyiruko kugira ngo rwitegure kuba rwakwihangire imirimo cyangwa kikabategura ku kuba bashaka akazi.”
Avuga ko gusaba akazi bisaba kwitegura no gutegurwa neza, bityo ngo urubyiruko rukwiye kujya rutanga umwirondoro uriho amakuru nyayo yatuma babona akazi bashaka.
Niyonsaba Aloys Umuyobozi wa Kigali Employment Service Centre, avuga ko iyi gahunda ya Job Net yafashije abantu 123 kubona akazi mu mwaka ushize, na ho iyari yayibanjirije muri 2014, ngo abagera kuri 70 babonye akazi, ariko ngo mu bushakshatsi bukorwa buri mezi atandatu, abantu babonye akazi muri gahunda z’iki kigo zose ni 508.
Avuga ko ababagana bakunze kugaragaza imbogamizi zo kubura amakuru ku hari akazi cyangwa abenshi bakabura aho bahitamo bakwaka akazi, kuko abenshi basaba akazi aho badafitiye ibyangombwa bisabwa.
Ati “Tugerageza kubafasha kuzuza umwirondoro (CV) tukabaha ubujyanama, tukanabafasha kumenya aho bakwiriye gusaba akazi kuruta ahandi, ikindi tuba tubafite muri mudasobwa dushobora kubahuza n’ibigo bikeneye abakozi.”
Umwe mu bakoresha bitabiriye iki gikorwa, Natasha Sukiranya wo muri AKILAH Institute for Women avuga ko Job Net, yabafashije cyane kubahuza n’abakozi bo nk’abakoresha, ndetse ngo atekereza ko byabafashije kumenywa n’abanyeshuri n’abifuza akazi.
Natasha Sukiranya ati “Bamenye ko twaje aha, abo turibo n’icyo dukora, bashobora kutwandikira ku byo bashimye, ndatekereza ko Job Net ari ingirakamaro, n’ubutaha tuzagaruka.”
Kabatesi Jackline wo muri University of Tourism and Business Studies (UTB) na we yabwiye Umuseke ko iyi gahunda ari ubwa mbere bayijemo, yavuze ko bayishimiye, “twabonye abaduha inama, tubona n’abashaka akzi barimo abarimu, turatekereza ko tuzabona abarimu beza, ikindi abantu benshi batumenye, babona ko tubaho.”
Ati “Kuganira n’abantu barenga 100 batari bakuzi ni amahirwe, twishimiye kuyagira. Iyi gahunda twabonye iteguye neza, irahuza abantu n’ibyo bakeneye, yakomeza guhuza abafite akazi n’abagashaka.”
Nengo Ali wari waje nk’ushaka akazi, yavuze ko yize ibijyanye no kwamamaza no gukora amafilimi, kuri we ngo hari ibyiza muri iyi gahunda ya Job Net kuko abantu benshi bitewe n’ibyo bakora bagize amahirwe yo kubona aho bashakira akazi.
Yavuze ko yabashije kwandika asaba akazi ahantu hatandukanye yumva afitiye ubushobozi, kandi ngo yiteguye guhangana n’abandi yahasanze igihe yaba atoranyijwe gukora ikizamini cy’akazi.
Ati “Aha hantu harashyushye, birashimishije, kuko buri kigo aho bari gukorera (stand) baguha amakuru, navuga ko abataje bahombye, kuko uwaje hano abonana na benshi harimo n’abamuha akazi bitewe n’ubumenyi bwe.”
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW