Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse ko urubanza rwa Tom Byabagamba rukomeza nyuma yo kwanga inzitizi zari zatanzwe n’uregwa avuga ko nta shingiro zifite. Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Col Byabagamba n’abunganizi be mu mategeko bazamuye inzitizi bavuga ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuva mu mwaka ushize wa 2020 rwaburanishije Byabagamba ku cyaha cy’ubujura rutabifitiye ububasha.
Uruhande rwiregura rwazamuye indi nzitizi ruvuga ko bwana Michel Nshimiyimana uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha yamushinje na we atabifitiye ububasha. Bavuga ko yamushinjaga aturutse mu ifasi y’akarere ka Muhanga kuko ari ho yimuriwe mu mirimo ye akaza gushinja Byabagamba.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Col Tom Byabagamba yarezwe icyaha cyo kwiba telephone igendanwa n’indahuzo yayo atakiri umusirikare. Buvuga kandi ko icyo gihe yabyibye mu mpera za 2019 umunsi yari yaje gusomerwa mu rukiko rw’ubujurire urubanza rwarabaye itegeko. Buvuga ko Byabagamba yahanaguweho impeta zose za gisirikare atakibarwa nk’umusirikare kuko yari yarakatiwe imyaka iri hejuru y’ibiri yo gufungwa kandi yaranyazwe impeta za gisirikare. Ubushinjacyaha bunabwira urukiko ko bwashinjaga Byabagamba kuko bwari bwabiherewe uburenganzira n’umushinjacyaha mukuru.
Ku nzitizi ya mbere, urukiko rwanzuye ko Byabagamba yakurikiranyweho icyaha cy’ubujura atakiri umusirikare. Rwavuze ko yari yaranyazwe impeta za gisirikare n’urukiko rw’ubujurire mu 2019 ndetse urubanza rwarabaye itegeko nk’uko ubushinjacyaha bubivuga kandi ko yari yarahanishijwe gufungwa hejuru y’imyaka ibiri. Rwanzura ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije rubifitiye ububasha.
Ku ngingo y’iburabubasha ry’umushinjacyaha Bwana Michel Nshimiyimana ubu wimuriwe mu ifasi ya Muhanga akaza gushinja Byabagamba I Kicukiro mu mujyi wa Kigali, urukiko rwavuze ko yari yarahawe uburenganzira n’umushinjacyaha mukuru na mbere y’uko yimurirwa i Muhanga.
Nyuma y’ibyo byose umucamanza yatangaje ko inzitizi zombi zazamuwe na Tom Byabagamba nta shingiro zifite. Bityo ko urubanza rugomba kuburanishwa mu mizi ku itariki ya 28/04 saa tatu za mu gitondo.
Col Tom Byabagamba wigeze kuba akuriye itsinda ry’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugeza ubu afunzwe imyaka itatu ku cyaha cy’ubujura bwa telephone n’indahuzo yayo akekwaho ko yayibye ayicomoye mu rukiko aho yari yaje gusomerwa mu rukiko rw’ubujurire mu mpera za 2019. Iyi myaka yiyongera ku yindi 15 y’igifungo no kunyagwa impeta za gisirikare yakatiwe n’urukiko rw’ubujurire aho yareganwaga na muramu we Jenerali Frank Kanyambo Rusagara.
Aba bombi bavuga ko ibyaha baregwa bishingira ku mpamvu za politiki bazira amasano bafitanye n’abavandimwe babo bahoze ari inkoramutima mu butegetsi buriho ariko magingo aya badacana uwaka nabwo. Abo barimo Bwana David Himbara inzobere mu by’ubukungu wahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu rwego rw’ubukungu.