Site icon Rugali – Amakuru

VOA: Adeline Rwigara ntahumure kuko hoteli yabo Kagame n’agatsiko bagiye gutwara nta mapine ifite!

Urukiko rw’Ubucuruzi Ruzateza Cyamunara Hoteli yo kwa Rwigara. Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyasabaga gutambamira cyamunara ya hoteli iri ahitwa mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Umucamanza yavuze ko bagitanze binyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo kwisegura ku baburanyi bombi ko yatinze gutangiza iburanisha, umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi yahise asaba Me Henry Pierre Munyangabe wunganira Cogebank gusobanura inzitizi ye. Ni inzitizi yatanze isaba kutakira ikirego cyihutirwa cy’uruganda rwa Assinapol Rwigara Premier Tobacco Company Ltd.

Uruganda PTC rwaregaga Cogebank rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Me Munyengabe avuga ko uruganda PTC rwatanze ikirego rwirengagije umuhango simusiga wo kubanza kwandikira umwanditsi mukuru. Agasaba ko iki kirego kitakwakirwa.

Me Janvier Rwagatare wunganira uruganda PTC avuga ko mu gutanga ikirego bashingiye ku rubanza rwahindutse itegeko rwaburanishijwe mu mwaka wa 2017 mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi. Yibutsa ko urukiko rwategetse ko imitungo ine n’uburanwa itagomba gutezwa mu cyamunara. Agasaba urukiko rw’ubucuruzi gusuzuma niba hari urundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

Umunyamategeko wunganira umuryango wa Rwigara avuga ko hari ibaruwa yashyikirije urukiko yanditswe na Cogebank igaragaza ko nta wundi Mwenda uruganda PTC ruyibereyemo kandi ko nta yindi baruwa Cogebank yanditse nyuma ivuguruza iya mbere.

Nyuma yo gusesengura ingingo z’amategeko areba imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi ayahuza na cyamunara, umucamanza yanzuye ko uruganda rwa Rwigara rwatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yavuze ko rutubahirije imihango iteganywa n’amategeko; ko rwagombaga kwandikira umwanditsi mukuru rugasobanura n’impamvu nyuma akazisuzuma. Yahise atesha agaciro ikirego cyo kwa Rwigara atangaza ko ku kijyanye n’indishyi zasabwaga zizarebwa mu kirego cy’iremezo.

Me Rwagatare yahise abwira umucamanza ko bandikiye umwanditsi mukuru ku itariki 03/09 uyu mwaka atinze gusubiza bahitamo gutanga ikirego cyihuse. Umucamanza yavuze ibyo nta bigaragara muri dosiye ngo ahereho abishingiraho ko umwanditsi mukuru yatinze gusubiza. Umunyamategeko Rwagatare yamwibukije ko biri muri dosiye yashyikirije urukiko ariko umucamanza akavuga ko nta byo afite.

Ku ruhande rwari rwicamo abo kwa Rwigara n’abavandimwe babo hahise humvikana ukwimyoreza icyarimwe no kujujura mu majwi yo hasi nk’ikimenyetso cyo kutishimira icyemezo cy’urukiko. Hanze y’icyumba cy’urukiko abatanyuzwe n’icyemezo batangiye kuvuga ko ibyabaye biteye agahinda.

Madamu Adeline Rwigara umugore wa nyakwigendera Assinapol Rwigara akimara kumva icyemezo cy’urukiko yasaga n’uwahungabanye ku buryo abo mu muryango bageragezaga kumuturisha. Byari bigoranye guhita agira icyo atangaza. Kuri telefone Ijwi ry’Amerika yavuganye na we maze avuga ko nta cyamutunguye mu cyemezo cy’urukiko.

Inyubako igiye kugurishwa ni igorofa igeretse kane itaruzura. Iteganye na hoteli yo kwa Rwigara yasenywe mu mwaka wa 2016. Ubutegetsi bwavugaga ko yubatswe nta byangombwa kandi idakomeye. Iyi igiye kugurishwa bivugwa ko yagombaga kunganira hotel yasenywe.

Kopi twabonye iragaragaza ko yahawe agaciro gasaga miliyari y’amafaranga. Cyamunara iratangira gukorwa kuri uyu wa gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa Cyenda ni wo munsi inyubako izagurishwa mu cyamunara. Umwunganizi wo kwa Rwigara yatubwiye ko agiye kwihutisha ubujurire mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Exit mobile version