Iyumvire nawe aho umwe muri aba batwa yabwiye Ijwi ry’ Amerika (VOA) ko yavutse ari UMUTWA ko kandi ntawe ushobora kumubuza kwitwa UMUTWA. Ibi rero birerekana ko abanyarwanda abenshi nubwo bicecekeye batumva kimwe ibyo Kagame na FPR bashaka kuzana babeshya abanyarwanda ko nta moko abaho.
Niba Kagame na FPR bashaka gukuraho amoko nuko hari indi migambi ibyihishe inyuma bashaka gukongeza mu mitwe y’abanyarwanda. Abahutu benshi barangije kubivumbura, abatutsi benshi ntibabyemera none tubonye gihamya simusiga ko n’abatwa babiteye utwatsi.
Iyumvire nawe aba batwa baganiye n’ Ijwi ry’ Amerika (VOA) aho bivugiye ko badashaka ko hari umuntu ubita ikindi kintu kitari ubwoko bwabo bw’ ABATWA. Nubwo babita ko basigajwe inyuma n’amateka ariko baribeshya kubera ko batasigaye inyuma yibibera mu Rwanda cyane cyane akarengane leta ya Kagame na FPR bazanye muri GIRINKA:
Francis Kayiranga